• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 yashyize hanze itangazo rya mbere ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma

radiotv10by radiotv10
01/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Col Willy Ngoma

Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyize hanze itangazo ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’igisirikare cyaryo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

AFC/M23 yatangaje ko uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano “rugatangiza ikomeye kuri AFC/M23, bigatuma abasirikare bacu n’abasivili bagabwaho ibitero n’indege zitagira abapilote mu bice bitarimo n’imirwano.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere byahitanye umwe mu basirikare bakuru ba Armée révolutionnaire congolaise (ARC), Coloneli Willy Ngoma, wapfuye ku ya 24 Gashyantare 2026, kandi bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi mu Gihugu.”

Iri huriro rivuga ko ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihangananirwa, ahubwo ko ari inshingano zaryo zo kurinda abasirikare baryo ndetse n’abasivile

AFC/M23 yavuze kandi ko imaze iminsi igaragaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku ngamba zashyizweho zo gushaka umuti hakoreshejwe inzira z’amahoro, rukaba rukomeje kwivugana abasivile mu bice byo muri Kivu zombi, byumwihariko mu duce twa Kawele, Mweso, Rutigita, Kitazungura, Rugezi, Kitendebwa, Kashihe, Kiduveri, Rubaya, Rumbishi, Walikale, Masisi, Kalehe, Gasovu, Nkokwe, Gatoyi, Minembwe, Gasheke, Murema, Mberwa, Ruki, Mutobo, Nyaruhinga, Mulumemunene, Rutare, Kadasomwa, Nyagisozi, Nyabikeri, na Kinyumba. Nyabyondo, Nyabikeri, Miyanja, Kasirosiro, Bunyantenge, Misiya, no mu bice bihakikije.

Muri iri tangazo, AFC/M23 ivuga ko ikomeje guhagarara ku buzima bw’abaturage, kandi ko ushyigikiye inzira z’amahoro, ariko ko uzakomeza gukora ibishoboka byose ukarwana ku baturage n’ibyabo.

Urupru rwa Col Willy Ngoma rwari rumaze iminsi ruvugwa ariko AFC/M23 itarabyemeza ku mugaragaro, aho amakuru yamenyekanye nyuma y’amasaha macye yiciwe mu bitero bya drone byagabwe hafi y’agace ka Rubaya mu rucyerera rwo ku ya 24.

Amakuru avuga ko Col Willy Ngoma yishwe nyuma yuko we na bamwe mu basirikare bakuru ba AFC/M23 bari bagiye muri kariya gace mu nama idasanzwe yigaga ku bitero byari bikomeje kuhagabwa na FARDC, imodoka zari zimutwaye n’abarinzi be, zikaza kuraswa na drone yari iri hanze batari babonye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eleven =

Previous Post

TduRwanda2026: Ribeiro yegukanye agace ka karindwi yandika amateka aba Umunya-Brazil wa mbere utwaye Etape

Next Post

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yibutsa abizera ko isezerano ry’Imana ritazima mu bihe bikomeye (Video)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.