Intambara yonyine dukeneye hagati ya Uganda n’u Rwanda ni iy’ubwiza bw’abagore/abakobwa bacu- Gen Muhoozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko intambara yonyine yakwifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza ubwiza bw’abakobwa/abagore bo muri ibi Bihugu, ahita avuga ko uwa mbere ari umugore we, none amafoto y’abakobwa b’uburanga n’ikimero bidasanzwe akomeje gucicikana.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda ujya anyuzamo akanashyira kuri Twitter ubutumwa butari ubwa Politiki, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yashyize ubutumwa kuri Twitter agira ati “Intambara rukumbi dukeneye hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abakobwa/abagore mu kwemeza abeza! Twari dukwiye kugira iryo rushanwa buri mwaka kandi rikabamo ibihembo.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo uruhuri bya bamwe mu bakoresha Twitter mu Rwanda no muri Uganda bahise batangira kugaragaza amafoto y’abakobwa bo muri ibi Bihugu bisanzwe binazwiho kugira abakobwa beza ku mubiri.

Gen Muhoozi wahise atangiza uru rugamba, yahise ashyira ifoto y’umugore we Charlotte Kainerugaba, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Bagabo namwe bagore, ndifuza kubona urugamba rushyushye.”

Yakomeje agira abo asaba kuza kugaragaza uwatsinze, ubundi ahita agira ati “Ariko hagati aho ndashaka kubanza kubereka ukwiye intsinzi kuri njye, iteka ni umugore wanjye Charlotte Kainerugaba.”

Uwitwa Rukundo Eric yahise ashyiraho ifoto y’umukobwa witwa Yolo the Queen bivugwa ko ari Umunyarwandakazi w’ikimero gitangaje, ahita agira ati “Afande uyu we nta n’ubwo akwiye kurwana ahagarariye uruhande rw’u Rwanda gusa [ashaka kuvuga ko ashobora guhagararira ibirenze Igihugu]”

Yaba abo ku ruhande rwa Uganda n’abo ku ruhande rw’u Rwanda, bagiye bashyiraho amafoto arimo ay’abakobwa basanzwe bazwi barimo nka Miss Pamela Uwicyeza uri mu rukundo n’umuhanzi The Ben ndetse n’ay’abandi bakobwa bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru