IFOTO: Bamporiki ari mu gikorwa cyo gukora umuhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yatangije ku mugaragaro gahunda yo gufata neza imihanda y’igitaka ikorwamo n’urubyiruko.

Iki gikorwa kiri kubera mu bice bitandukanye mu Gihugu, cyatangijwe ku mugaragaro na Hon Bamporiki Edouard mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

Izindi Nkuru

Iyi gahunda yo gufata neza imihanda y’igitaka, izamara imyaka itatu ikaba yaratangijwe muri Nyakanga 2021 ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, iy’Ibidukikije, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Ibikorwa Remezo.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko ruri muri iyi gahunda, Hon. Bamporiki Edouard yarubasabye guharanira ko iyi gahunda ihindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika.

Yagize ati “Ibyo muzabigeraho ari uko mushyize umutima kuri aka kazi kandi mugakoresha imbaraga zanyu zose.”

Bamporiki yabwiye uru rubyiruko ko aya mahirwe bahawe, ari nk’imbuto bahawe n’Igihugu bityo ko bakwiye kuzatera zikabaha umusaruro ufatika.

Ati “Mu muco w’u Rwanda kirazira kurya imbuto; ubufasha leta ibahaye mu ntangiro muzabwubakireho mugana imbere, muve ku gutunganya imihanda mugere no ku rwego rwo kuyihanga.”

Irafasha Dieudonné, umuyobozi wa Sosiyeti “Hard Workers G ltd” igizwe n’urubyiruko 54 yahawe gutunganya umuhanda w’ibirometero 16 mu Karere ka Gakenke, na we yunze mu ry’Umunyamabanga wa Leta Edouard Bamporiki ko urubyiruko bagenzi be bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Urubyiruko ruri muri iki gikorwa ruvuga ko ruzabyaza umusaruro aya mahirwe

Hon Bamporiki yasabye uru rubyiruko gukoresha neza aya mahirwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru