Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto ya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aganira na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, bahanye intera nini (metero 6) ikomeje kwibazwaho na benshi, ku buryo hari abibaza niba baraganiraga bakumvikana kubera intera iri hagati yabo. Hamenyekanye icyateye aba bayobozi bayobora Ibihugu bikomeye ku Isi, kwicara kuriya.

Ni ifoto yafashwe mu cyumweru gishize ubwo Perezida Emmanuel Macron yajyaga mu Burusiya kubonana na mugenzi we Vladimir Putin.

Izindi Nkuru

Aba bayobozi bagaragara bicaye ku meza amwe manini, bahanye intera nini, bagarutsweho cyane kubera uburyo umwe yari yitaje undi.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, hari abavugaga ko nubwo bari bicaye ku meza amwe ariko n’ubundi bashobora kuba baraganiraga bohererezanya ubutumwa kuri telephone.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bitangaza ko hari abantu babiri babihishuriye icyatumye aba bayobozi baricaye muri buri buryo.

Abahaye amakuru ibi biro ntaramakuru, bavuze ko abashinzwe ubuzima bwa Perezida Macron basabwaga kwemera ko akorerwa ibizamini bya COVID-19 bya PCR kandi bigakorwa n’ubutegetsi bw’u Burusiya kugira ngo abashe kwegera Putin.

Abo mu biro by’umukuru w’Igihugu mu Burusiya kandi bavugaga ko mu gihe Macron yaba adakorwe ibyo bizamini atagomba kwegera Putin

Abashinzwe iby’ubuzima bwa Macron, banze ko akorerwa ibi bizamini kugira ngo ibijyanye n’uturemangingo n’umubiri we bidasigara mu Burusiya.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Dmitry Peskov yemeje ko Perezida Macron yanze kwisuzumisha COVID-19 ndetse ko ntakibazo u Burusiya bwabigizeho ariko ko bamusabye kujya muri Metero esheshatu hagati ye na Putin mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe.

Undi mu baba hafi ya Macron, yabwiye Reuters ko nubwo uyu mukuru w’u Bufaransa yari yakorewe ibizamini bya PCR n’umuganga we mbere y’uko ahaguruka mu Gihugu cye ndetse banageze mu Burusiya, ariko ibiro bya Putin ari byo byanze ko bombi begerana.

Yagize ati “Batubwiye Putin akeneye kuguma atekanye ku bijyanye n’ubuzima.”

Ibiro bya Macron byo byatangaje ko inzego z’ubuzima mu biro by’umukuru w’u Burusiya bitigeze byiza iby’u Bufaransa.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, bibajijwe ku bijyanye n’ubujura bwa DNA, byasubije bigira biti “Perezida afite abaganga bashyiraho amabwiriza ajyanye n’ubuzima y’ibishobora kwemera cyangwa kutemerwa.”

Ku wa Kane nyuma y’iminsi itatu aba bayobozi bakomeye bahuye muri buriya buryo, Putin yagaragaye yakiriye Perezida wa Kazakhistan, Kassym-Jomart Tokayev bahana ibiganza ndetse bicaye begeranye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru