Hagaragaye ubwoko bushya bune bwa COVID burimo ubuteye impungenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), riratangaza ko hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa Virus itera COVID-19 buturuka ku bwaherukaga kuboneka bwa Omicron.

OMS ihamya ko bakomeje gukurikirana imiterere y’ubwandu bushya bune bwa Virus itera COVID-19 bukomoka kuri Omicron.

Izindi Nkuru

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko ubwoko bubiri muri ubu, ari bwo bufite ubukana burimo ubuzwi nka BA.2 bufite ubukana ndetse n’ubwa BA1.

OMS yatangaje ko ubu bwoko bwa BA.1 bwandura cyane ku buryo bafite n’impungenge ko bushobora kwadukira ibihugu byinshi byo ku isi; by’umwihariko ibyigeze kugira izamuka rinini ry’umubare w’abarwaye omicron.

Uru rwego rw’ubuzima ku Isi rugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bumaze kugaragara ku bantu 460 bo muri Leta nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Intwaro imwe rukumbi ni ugukingira abaturage muburyo bwuzuye.

Ikinyamakuru CNBC cyatangaje ko abahanga bavuga ko ubwo bwandu budahungabanya abakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Kivuga kandi ko abakingiwe badashobora gukwirakwiza ubu bwandu bushya nk’abatarakingiwe

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye RADIOTV10 ko ubu bwoko bushya butaragaragara mu Rwanda.

Ati “Ariko nk’uko Omicron yaturutse n’ahandi uyu munsi ikaba iri mu Rwanda, ni na ko ubundi bwoko bundi bugenda buboneka bushobora kugera mu Rwanda.”

Julien Mahoro yibukije abaturarwanda batarikingiza kubyitabira kuko ari bwo buryo bwizewe bwo guhangana n’iki cyorezo ku buryo n’iyo hakomeza kugaragara ubu bwoko bushya buzasange abantu bafite ubudahangarwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru