Ingorofani yahindutse moto, isarubeti ihinduka Kositimu: Impinduka kuri wa mukarani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hagenimana Samuel wagaragaye mu mashusho ari gucunga ingorofani yuzuyeho imizigo biragaraga ko ari gukoresha imbaraga nyinshi, bigakora benshi ku mutima, ubuzima bwe bwarahindutse nyuma yo guhabwa inkunga n’abantu batandukanye.

Uyu Hagenimana Samuel yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize ubwo yagaragaraga acunze ingorofani bigaragara ko ari gukoresha ingufu nyinshi.

Izindi Nkuru

Amashusho ye yakoze benshi ku mutima

Nyuma y’aya mashusho, yavuganye n’ibitangazamakuru binyuranye birimo ibikorera ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Mu biganiro yagiranye n’ibi bitangazamakuru, yagaragaje kugorwa n’imibereho, na byo bikora benshi ku mutima barimo n’abagize ibyo bamwizeza birimo na Moto.

Ibitangazamakuru binyuranye byaramuvugishije

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago uri mu bakoranye ikiganiro n’uyu mukarani, aratangaza ko nyuma y’uko abantu benshi bamufashije, ubu imibereho ye ikaba yarahindutse.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Yago yagize ati Nshimye Imana ku bw’uyu mugabo Hagenimana Samuel (Wahoze ari umukarani) Ubuzima bwarahindutse Peeee. Mwarakoze mwese

Bamwe mu bakurikira uyu Munyamakuru kuri Twitter, na bo bishimiye kuba imibereho y’uyu mugabo yarahindutse.

Uwitwa Muhima Douce yagize ati Izi ni za nzira z’Imana ziruta imyenge ya supanet.”

Ally Radjab yagize ati Yago warakoze ariko se ko utatubwiye icyo asigaye akora? naho kumutwereka yambaye ntacyo bimaze, kutagira imyenda byaterwaga n’icyo akora, none ubu asigaye akora iki?”

Yago yahise amusubiza agira ati Vuba murakimenya kandi kizabashimisha.”

Ubuzima bwarahindutse

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru