Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica akubise ikintu mu mutwe uwo yasabye urwagwa ntarumuhe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kubera gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we yakubise ikintu mu mutwe nyuma y’uko yari amusabye inzoga ya rwabitoki [Urwagwa] ntayimuhe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu mu Murenge wa Mwendo, ku mu cyumweru gishize ubwo umugabo witwa Francois yasangaga nyakwigendera Mbanzabigwi Jean Claude iwe ubundi akamusaba inzoga ariko ntayimuhe.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwima iyo nzoga, yahise amukubita mu mutwe ikintu undi ahita aremba bamwihutana ku Bitaro bya Gitwe na ho bahise bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB ari na ho yaje gushiriramo umwuka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi Francois ukekwaho gukubita nyakwigendera ikintu mu mutwe bikamuviramo gupfa.

Francois ukekwaho uru rupfu ubu afungiye kuri Station ya RIB yo muri Ruhango kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert watangaje ko icyatumye uyu mugabo akubita mu mutwe tablette ari umujinya yatewe no kuba atarahawe inzoga yari amaze gusaba nyakwigendera mu gihe yamubwiraga ko ntayo afite.

Hari andi makuru aturuka mu baturanyi avuga ko uyu ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yari asanzwe afitanye ibibazo na nyakwigendera ku buryo yanagiye kumwaka iyo nzoga ashaka kumwenderanyaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru