Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Intumwa z’u Rwanda zagiye muri Uganda mu nama yo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi

radiotv10by radiotv10
29/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Intumwa z’u Rwanda zagiye muri Uganda mu nama yo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi
Share on FacebookShare on Twitter

I Kampala muri Uganda, habaye inama ya komisiyo ihoraho ihuriweho n’iki Gihugu n’u Rwanda, ishinzwe gukomeza guteza imbere umubano mwiza, aho Ibihugu byombi byongeye kuganira ku gukomeza kuzamura umubano wabyo.

Iyi komisiyo ihuriweho izwi nka JPC (Joint Permanent Commission), yakoze inama ishinzwe imirimo yayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Vincent Bagiire ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Clementine Mukeka.

Iyi nama yabereye i Kampala, yarimo abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi, baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi nyuma yuko bibyukije umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka, u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka ikabakaba itatu ufunze kubera ibibazo birimo igitotsi cyari kimaze igihe kiri mu mubano w’Ibihugu byombi.

Ifungurwa ry’umupaka ryashimishije abatuye muri ibi Bihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe ndetse izahuka ry’umubano wabyo ushimangirwa n’ingendo Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagirira muri buri Gihugu.

Muri Mata uyu mwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya General Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Museveni, wanagize uruhare rukomeye mu izahuka ry’umubano w’Ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi abiri, muri Kamena uyu mwaka, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ubwo yari anitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Commonewealth (CHOGM) yabereye i Kigali mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Museveni rwashimangiye ko u Rwanda na Uganda bongeye kuba abavandimwe dore ko ubwo yazaga mu Rwanda yanyuze ku mupaka wo ku butaka akakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda.

Iyi nama ya Komisiyo ihoraho hagati y’ibi Bihugu byombi, yateranye mu gihe hakivugwa ikibazo cy’ibicuruzwa byari bisanzwe bituruka muri Uganda, bimwe bitaratangira kuboneka ku isoko ryo mu Rwanda nkuko byahoze.

Inama yayobowe n’Abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi
Intumwa z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Nyamasheke: Ingurube yariye umwana wari wasizwe n’ababyeyi be iramwica

Next Post

Umurenge wabahaye akazi bakarangije bajya guhembesha babwirwa ko bakoraga umuganda

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umurenge wabahaye akazi bakarangije bajya guhembesha babwirwa ko bakoraga umuganda

Umurenge wabahaye akazi bakarangije bajya guhembesha babwirwa ko bakoraga umuganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.