I Kampala muri Uganda, habaye inama ya komisiyo ihoraho ihuriweho n’iki Gihugu n’u Rwanda, ishinzwe gukomeza guteza imbere umubano mwiza, aho Ibihugu byombi byongeye kuganira ku gukomeza kuzamura umubano wabyo.
Iyi komisiyo ihuriweho izwi nka JPC (Joint Permanent Commission), yakoze inama ishinzwe imirimo yayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Vincent Bagiire ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Clementine Mukeka.
Iyi nama yabereye i Kampala, yarimo abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi, baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi nyuma yuko bibyukije umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka, u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka ikabakaba itatu ufunze kubera ibibazo birimo igitotsi cyari kimaze igihe kiri mu mubano w’Ibihugu byombi.
Ifungurwa ry’umupaka ryashimishije abatuye muri ibi Bihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe ndetse izahuka ry’umubano wabyo ushimangirwa n’ingendo Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagirira muri buri Gihugu.
Muri Mata uyu mwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya General Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Museveni, wanagize uruhare rukomeye mu izahuka ry’umubano w’Ibihugu byombi.
Nyuma y’amezi abiri, muri Kamena uyu mwaka, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ubwo yari anitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Commonewealth (CHOGM) yabereye i Kigali mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwa Museveni rwashimangiye ko u Rwanda na Uganda bongeye kuba abavandimwe dore ko ubwo yazaga mu Rwanda yanyuze ku mupaka wo ku butaka akakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda.
Iyi nama ya Komisiyo ihoraho hagati y’ibi Bihugu byombi, yateranye mu gihe hakivugwa ikibazo cy’ibicuruzwa byari bisanzwe bituruka muri Uganda, bimwe bitaratangira kuboneka ku isoko ryo mu Rwanda nkuko byahoze.
RADIOTV10