Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), n’ubw’Urugaga rw’Abikorera PSF, bwinjiye mu kibazo cya Hoteli Château le Marara yatunzwe agatoki ku mitangire itanoze ya serivisi zirimo amafunguro yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yagaburiwe abaherutse kuhakorera ibirori, bamwe bavuga ko ahabanye n’uko iyi hoteli igaragara.
Ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri inkuru yiriweho, ni iy’iyi Hoteli iri mu zigezweho mu Rwanda ivugwaho serivisi mbi, ahagiye hacicikana ifoto y’amafunguro aherutse kugaburirwa abahakoreye ibirori by’ubukwe.
Intandaro y’izi nkuru ni ibyatangajwe n’abaherutse gutaha ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri uyobora Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC, bwatashywe n’abasanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda barimo Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be.
Miss Naomie, mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko yababajwe na serivisi mbi bahawe n’iyi hoteli, aho kugira ngo yemere amakosa yayo, ahubwo ikihagararaho.
Uwitwa Josine Queen usanzwe ari umuvandimwe wa Uwera Bonnette wakoreye ubukwe muri iriya hoteli, na we yanditse ubutumwa burebure busobanura imiterere y’iki kibazo, aho yavuze ko umuvandimwe we yishyuye mbere iyi hoteli yose mu minsi y’impera z’icyumweru kuva ku ya 03 kugeza ku ya 05 Nyakanga, aho buri cyumba yishyujwe 220 USD ku ijoro rimwe bababwira ko bakorewe igabanyirizwa, nyamara barasanze icyumba kimwe kishyurwa 200 USD.
Yakomeje agaragaza ko ibintu byatangiye kuba bibi ubwo bajyaga mu musangiro w’abambanye imyambaro y’umweru ‘White Dinner Party’, ati “abashyitsi bari bakoze urugero rurerure bava i Kigali, benshi muri bo ntacyo bari bariye, ariko twaje guhabwa serivisi mbi. Kimwe cya kabiri cy’ameza ntabwo cyanahawe amazi cyangwa ibyo kunywa mu gihe kirenga isaha.”
Yakomeje agaragaza ibibazo byinshi birimo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kandi nta n’imashini iwutana (generator) bari bafite ndetse bakabasuzugura bakanga kubavugisha ku buryo byageze n’aho manager w’iyi hoteli aboloka nimero ya mukuru we wari wakoze ubukwe.
Yageze ku by’amafunguro, avuga ko byabaye ibindi bindi, aho yavuze ko ifunguro rya mu gitondo ubundi ryishyuzwa 35 USD ku muntu, ariko ko hari iryagaragaramo udusimba, ndetse n’amata bahawe akaba yari afite ikibazo ku buryo hari umwe wayanyoye akayagarura.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iki kibazo bagiye bagaragaza amafunguro bivugwa ko yagaburiwe abari bitabiriye ibi birori, aherekanywe ifoto y’amasahani ariho ibiryo bitagaragara ko byateguriwe muri Hoteli y’inyenyeri eshanu.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yifashishije aya mafoto, yagize ati “Ariko bafite abakwikwi ntabwo ari aba chef. Mbega ibintu biteye agahinda.”
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, Jean-Guy Afrika yavuze ko ubuyobozi bwarwo bwatangiye gukurikirana iki kibazo.
Mu butumwa yahaye ikinyamakuru The New Times, yagize ati “Twamenye amakuru y’iki kibazo kandi ubu turi kwegeranya amakuru arambuye mu rwego rwo gushaka ibimenyetso bihagije kuri cyo.”
Ubuyobozi bwa RDB kandi mu butumwa bwanyujije kuri X busubiza Josine Queen, bwagize buti “Tubabajwe no kumva ibyababayeho. Turakumenyesha ko RDB iri gukurikirana iki kibazo kandi irabizeza kugishakira umuti mu buryo bukwiye.”
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera PSF, Habineza Edson, na we yatangaje ko iki kibazo cyakiriwe n’uru rugaga rushinzwe ishoramari, kandi ko rwatangiye kugikurikirana.
Yatangaje ko PSF yavuganye na nyiri iyi hoteli Château le Marara, ubu hakaba hakurikiyeho kuzigirayo kugira ngo bajye gusuzuma imiterere y’iki kibazo, ndetse ko bamaze kwemeza umunsi wo kuzajyayo.
RADIOTV10