Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, irashya irakongo n’ibyarimo byose.
Iyi nkongi yadutse ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, ubwo abantu babonaga iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, itangira gucumbamo umwotsi.
Iyi nzu yafashwe n’inkongi yakoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi, birimo imikino y’amahirwe ndetse n’ububiko bwa sima.
Amakuru y’iyi nkongi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, wavuze ko ububiko bwa sima, bwari ubwa nyirayo, mu gihe abandi bakoreragamo bamukodeshaga.
Yagize ati “Iyi nyubako n’ubundi twari twarabwiye nyirayo, kimwe n’izindi ziyegereye ko zigomba kuvugururwa hakajyamo izijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.”
Uyu muyobozi avuga avuga ko umucuruzi wari ufite akabari muri iyi nyubako, ari we wari waramaze kwimuka. Ati “ahandi hose byakongokanye n’inyubako.”
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi yihutiye gutabara, ariko isanga umuriro wamaze kuba mwinshi wanakwiriye hose.
Gitifu Uwineza Francine avuga ko nubwo hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi nkongi, ariko hakekwa ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi byo kuba hari intsinga zakoze ibizwi nka Circuit electrique.
Kugeza ubu haracyari kubarurwa agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi y’umuriro, dore ko yaba nyirayo ndetse n’ibikorwa byakoregamo byose, nta bwishingizi byari bifite.







RADIOTV10







