Inyandiko y’umusesenguzi ku gitero cya drone cyabaye i Goma, igaragaza ko nubwo kugeza ubu ubwoko bw’iriya ndege n’ubw’igisasu cyarashwe, bitarasobanuka, ariko bigaragara ko amahirwe menshi byakozwe n’igisirikare cya Leta ya DRC (FARDC).
Ibi bikubiye mu nyandiko ya Ladd Serwat, umusesenguzi wo hejuru w’ikigo ACLED gikora amagenzura kikanatanga amakuru ku makimbirane, aba ari mu Bihugu binyuranye.
Uyu musesenguzi avuga ko “nyuma y’igitero cya Drone cyabaye i Goma kigahitana umukozi w’Umufaransa, ubwoko bwa drone cyangwa ubwa misile yarashwe n’aho yarasiwe biracyari urujijo. Gusa bimwe mu bimenyetso biragaraza ko byaba byaragizwemo uruhare n’Igisirikare cya Congo (FARDC).”
Agaragaza ibi bimenyetso aheraho, avuga ko “icya mbere ari ukuba FARDC ari yo ivugwa mu bitero byinshi by’indege na drone bikorwa mu burasirazuba bwa DRC kuva muri 2025. ACLED yakusanyije amakuru y’ibitero birenga 60 byakozwe n’igisirikare cya Congo muri uyu mwaka wa 2026 gusa.” Nyuma yo gukaza umurego mu bikorwa byacyo mu gihembwe cya nyuma cya 2025.
Avuga ko ihuriro AFC/M23 ryo ryakoze ibitero by’indege biri munsi ya 5% hagati ya 2025 na 2026.
Akomeza agaragaza ko “icya kandi ni uko ibikorwa byo mu kirere n’indege bya FARDC byibasiye ibirindiro by’ingenzi bya M23 n’abayobozi bakuru bayo muri Kivu ya Ruguru, birimo n’igiheruka cyagabwe muri uyu mwaka hafi y’agace ka Rubaya gakungagaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyishe Umuvugizi wa AFC/M23.”
Nanone kandi FARDC yagabye igitero cy’indege hafi y’agace ka Mushaki mu burengerazuba bwa Goma, ku itariki 07 Werurwe, ubwo habaga imirwano hagati ya M23 na Wazalendo muri Virunga.
Ladd Serwat avuga ko “habayeho guhuza ibi byose, umwuka uhari ndetse no gukaza umurego kw’ibikorwa bya FARDC muri Kivu ya Ruguru, ndetse n’imirwano iherutse kubaho, ibi bishimangira ko hari amahirwe menshi ko Igisirikare cya Congo ari cyo cyagira uruhare mu bitero byagabwa mu bice bigenzurwa na M23.”
Nyuma y’iki gitero cyahitanye abantu batatu barimo Umufaransakazi wakoreraga UNICEF, Ihuriro AFC/M23 ryahise risohora itangazo ryemeza ko cyagabwe n’uruhare bahangaye rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rukomeje kudakozwa kubahiriza agahenge kemeranyijweho.
RADIOTV10










