Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: I Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’igitero cyamaganiwe kure

radiotv10by radiotv10
12/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: I Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’igitero cyamaganiwe kure
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ibitero by’indege bya FARDC, nyuma yuko hari ikigabwe muri uyu mujyi kigahitana abantu batatu barimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye.

Abaturage benshi baramukiye mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Goma, bitwaje ibyapa byamagana amarorerwa akomeje gukorwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Mu butumwa bwanditse ku nyandiko zitwajwe n’aba baturage, harimo ubusaba Perezida Felix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe, guhagarika ibi bikorwa bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane.

Iyi myigaragambyo ije nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote bivugwa ko ari icy’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa cyagabwe ku nzu iherereye mu gace ka Himbi muri Komini ya Goma.

Iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abasivile batatu, barimo Umufaransakazi Carine Buisset wari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ndetse n’abandi basivile babiri.

Ni igitero gikomeje kwamaganirwa kure, aho ku ikubitiro cyamaganywe n’ubuyobozi bw’iri Huriro AFC/M23 ryahise risohora itangazo ubwo cyari kikimara kuba.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa wanigereye aha hagabwe iki gitero, yatangaje ko ari we cyari kigambiriye kwivugana, kimwe na bamwe mu bandi bayobozi b’iri Huriro, asaba amahanga kugira icyo ikora kuri iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo yo gikomeza kurenga ku myanzuro n’amasezerano yasinywe.

AFC/M23 kandi ivuga ko amahanga akwiye guhagarika uburyarya, akareka gukomeza kotsa igitutu asaba iri Huriro kubahiriza amasezerano y’agahenge, mu gihe uruhande bahanganye rutahwemye kuyica.

Iri Huriro kandi rivuga ko iyi myitwarire ikomeje kuranga uruhande bahanganye irisunikira na ryo kurenga ku gahenge, kugira ngo ryirwaneho, rinarinde abaturage ubuzima bwabo bugeramiwe.

Corneille Nangaa yasuye ahagabwe kiri gitero
Abitabiriye imyigaragambyo yamagana iki gitero bafitiye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + fifteen =

Previous Post

Central Banks of Rwanda and Kenya Sign Cooperation Agreement

Next Post

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’umusore warwanyije abapolisi

Related Posts

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’umusore warwanyije abapolisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.