Ishyaka rya mbere ryamaze kwemeza ko rizashyigikira Kagame mu matora ya 2024

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryamaze kwemeza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, rizashyigikira Umukandida wa RPF-Inkotanyi byumwihariko Perezida Paul Kagame.

Byatangajwe na Hon Pie Nizeyimana uyobora  iri Shyaka rya UDPR nyuma yuko habayeho Inteko Rusange yaryo yateranye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Muri iyi Nteko Rusange y’ishyaka UDPR, hanabayeho amatora ya komite nyobozi y’iri shyaka aho Pie Nizeyimana yongeye gutorerwa kuribera Perezida kuva muri manda yo kuba muri 2022 kugeza muri 2027.

Iyi nteko rusange ya UDPR ibaye mu gihe habura umwaka umwe ngo mu Rwanda habe amatora y’Abadepite ndetse n’umwaka umwe hakaba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hon Pie Nizeyimana avuga ko muri aya matora yombi, bazashyigikira Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Ati “Kongere y’Ishyaka UDPR yafashe umwanzuro ko mu matora y’Abadepite y’umwaka utaha, rizafatanya n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi nkuko risanzwe ribikora kandi rwose abayoboke babyishimiye.”

Yakomeje agira ati “Mu matora ya Perezida wa Repubulika na bwo, Kongere y’Igihugu [ya UDPR] yafashe umwanzuro ko muri 2024 Ishyaka UDPR rizashyigikira Umukandida wa RPF byumwihariko Nyakubahwa Kagame Paul.”

Yakomeje agaragaza impamvu zagaragajwe n’abayoboke ba UDPR zirimo ibikorwa by’indashyikirwa bikomeje kuranga Perezida Paul Kagame.

Ati “Nko kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, muri Mozambique [Cabo Delgado], muri Centrafrique, kurinda amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, guha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda byumwihariko no guhagarika ibitero bya FLN.”

 

Bamaganye ibyatangajwe na Frank Habineza

Mu minsi ishize, Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) yavuze ko yifuza ko u Rwanda ruganira n’imitwe irurwanya yaba iyitwaje intwaro ndetse n’itazitwaje.

Depite Pie Nizeyimana kandi avuga ko muri iyi nteko rusange ya UDPR, baboneyeho umwanya wo kwamagana ibiherutse gutangazwa n’umuyobozi w’irindi shyaka ryemewe mu Rwanda, wasabye Leta kugirana ibiganiro n’imitwe iyirwanya.

Yagize ati “Imitwe yitwaje intwaro bavugaga, ntabwo bigeze batomora iyo ari yo ariko Abanyarwanda turayizi. Tuzi FDLR, tuzi FLN, tuzi RNC, RUD-Urunana, iyo mitwe yose ntabwo twe nka UDPR twifuza ko yagahawe urubuga rwo kuganira n’u Rwanda kuko ntabwo dukwiye kuganira n’abasize bakoze Jenoside aho batwiciye abavandimwe basaga miliyoni.”

Hon Pie Nizeyimana uvuga ko iyi mitwe atari iyo kuganira n’u Rwanda ahubwo ko abayigize bakwiye guhanwa, yakomeje agaruka ku byatangajwe n’umutwe wa Politiki ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda bukigerwa ku mashyi ndetse ko hakwiye kubaho ibiganiro bikomeye nk’ibyabereye muri Village Urugwiro.

Yagize ati “Twaje gusanga nka Kongere y’Ishyaka urwo rugwiro rudakenewe ntacyo rwaba ruje gukora kuko nta kibazo kidasanzwe urwo rugwiro rwaba ruje gukemura.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru