Israel yatangaje amakuru akwiye kumenywa n’Abanyarwanda ku ntambara yahagurukije Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Israel yinjiye mu ntambara iyihanashije n’umutwe wa Hamas, imaze kugwamo abarenga 1 000, Uhagarariye Israel mu Rwanda, Ambasaderi Einat Weiss yagize icyo avuga ku mutekano w’Abanyarwanda 250 baba muri iki Gihugu kiri kuberamo intambara.

Ni intambara yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo umutwe wa Hamas uyobora Gaza, wibaga umugono Israel, ukinjirana iki Gihugu, wica abaturage unashimuta abandi ndetse unangiza byinshi.

Izindi Nkuru

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss wari wagize icyo avuga kuri iyi ntambara, agaragaza agahinda kasabitse iki Gihugu ku bw’abaturage bari bamaze kuhasiga ubuzima, yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba hafi Abanya-Israel.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, Ambasaderi Einat Weiss yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaruka ku ishusho y’iyi ntambara yashowe ku Gihugu cyabo ndetse anagaruka ku makuru y’Abanyarwanda 250 bari yo.

Yavuze ko yaganiriye na mugenzi we Ambasaderi James Gatera uhagarariye u Rwanda muri Israel, baganira ku buzima bw’aba Banyarwanda.

Amb. Einat Weiss yavuze ko aba Banyarwanda bari muri Israel kugeza ubu “Batekanye, nta n’umwe turumva wagize ikibazo cyangwa ngo akomereke. Amakuru mfite ni uko nta Munyarwanda wakomeretse, washimuswe cyangwa ngo aburire ubuzima mu ntambara.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yagaragaje agahinda Igihugu cyabo cyinjiyemo

Mu butumwa bw’amashusho yari yatanze tariki 08 Ukwakira nyuma y’amasaha macye iyi ntambara itangiye, Amb. Einat Weiss yari yavuze ko ibyakozwe n’umutwe wa Hamas, ari agahomamunwa.

Yari yagize ati “Ntakundi nabyita uretse ubwicanyi buri gukorerwa imiryango, buri gukorerwa abana, buri gukorerwa abasaza n’abakecuru, buri gukorerwa abantu b’inzirakarengane, batagize icyo bakora.”

Ambasaderi Einat Weiss yari yanasabye Abanyarwanda n’abandi bose batuye Isi baturi hafi gukora ibyo bashoboye byose, bakarwanya ibiri kuba, bakavuga mu ijwi ryo hejuru ko muri kumwe na Israel.”

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Einat Weiss yavuze ko uyu mutwe wa Hamas wagabye ibitero muri Israel ubatunguye kuko Abanya-Israel bari batangiye umunsi usanzwe, ariko ukaza kubabera mubi.

Iyi ntamba ikomeje kwangirikiramo byinshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru