Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi k’Ugushyingo, imvura izagwa mu Rwanda izakomeza kwiyongera, kinagaragaza imibare y’ingano y’izagwa, igaragaza ko hazabaho kwikuba kabiri ugereranyije n’iyari isanzwe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Kigo Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, rigaragaza ko imvura iteganyijwe kugwa hagati ya tariki 01-10 Ugushyingo izaba iri hagati ya Milimetero 40 n’ 160.
Iri tangazo rya Meteo Rwanda rigira riti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu mu gice cya mbere cy’Ugushyingo (ikigero cy’impunzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 20 na 70).”
Meteo Rwanda ivuga ko by’umwihariko iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’ine n’umunani, izagwa mu matariki atandukanye.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Gusa hagati y’itariki ya 2 n’itariki ya 6 hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’andi matariki.”
Iyi mvura nyinshi izagwa izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhindi na bwo buri hejuru y’ikigero gisanzweho.
Ni mu gihe Uturere duteganyijwemo iyi mvura nyinshi iri hagati ya Milimeteo 40 na 160, twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburengerazuba; nka Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, hakaba kandi aka Nyamagabe ko mu Majyepfo ndetse na Musanze na Burera two mu Majyaruguru.
Naho ibindi bice byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru [uretse amajyepfo y’Akarere ka Gicumbi], biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 120 na 140.
Mu bice by’Intara y’Iburasirazuba nk’Akarere ka Gatsibo, Nyagatare no mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza, ho hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60, akaba ari na yo nke.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, cyaboneyeho kugaragaza ingaruka zishobora kuzaterwa n’iyi mvura, zirimo imyuzure y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka, inkangu n’isuri mu bice bihanamye.
Nanone kandi Meteo Rwanda yatangaje ko umuyaga uteganyijwe muri iki gice cya mbere cy’Ugushyingo, uzaba uri ku muvuduko uri hagati ya Metero enye (4) n’icumi (10) ku isegonda.
Hagaragajwe kandi ko muri iki gice cya mbere cy’Ugushyingo, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30.
RADIOTV10