Iterambere ryihuse no kwaguka kw’isoko ry’umuziki bidindizwa n’iki?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakurikiranira hafi iterambere n’ibikorwa by’abahanzi mu Rwanda baravuga ko mu gihe umuhanzi adatekereza mu buryo bwagutse bw’aho yakura igishoro mu muziki we bizagorana kubona bahatana ku isoko mpuzamhanga n’ ibindi bikomerezwa .

Hakunze kumvikana impaka z’urudaca bamwe bitana ba mwana ku iterambere ry’ubuhanzi cyane cyane ku muziki nyarwanda aho bamwe bashinja abawukora gutanga bike ndetse no kutagura isoko ryabo abahanzi nabo akenshi bakagaragaza ubushobozi bw’amafaranga nk’imbogamizi ikomeye kuri bo.

Izindi Nkuru

Imwe mu mpamvu ituma bavuga ko umuziki wabo utagera ku rwego rwo hejuru mu gihe abo bahanganye ku isoko babarusha ubushobozi bw’amikoro (amafaranga).

Ese ubuhanzi bushobora gutunga ubukora mu gihe akura igishoro mu byo akora gusa?

Umuhanzi nyarwanda the Freeper kuri we ngo mu gihe umuhanzi azaba adafite aho akura ibyo ashora mu muziki bikigoye ko azagera ku rwego rwo hejuru no kuba yahangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga. Byari mu kiganiro yagiranye na RadioTV10.

Amerika: The Freepar witegura gushyira hanze Album - Inyarwanda.com

Freeper umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibi kandi arabihurizaho na Jules Sentore uvuga ko mu gihe ukora umuziki bitari kinyamwuga bikigoye kuba wawukuramo ibigutunga cyangwa n’ibindi biguteza imbere.

“Biracyagoranye kandi bigaragara mu maso ya buri umwe wese muzika nyarwanda iracyari inyuma mu bijyanye no kuba yatunga umuhanzi ariyo mpamvu ngira inama abahanzi bose ko ntago muzika ishobora kugutunga ntakindi kintu ukora”

“Umuziki ni ikintu wakora ufatanije n’ibindi kandi umuhanzi yakwiyamamaza we ubwe, ni ikintu gishoboka rwose ko wakora umuziki ukora n’ibindi”

Sentore yasingije ubutwari bw'umugore mu ndirimbo yise 'Mama' | UMUSEKE

Jules Sentore umuhanzi nyarwanda ukunze gukora indirimbo ziri mu mudiho gakondo

Ku ruhande rw’abakora akazi ko kureberera inyungu z’abahanzi bavuga ko umuhanzi koko niba akeneye kwiteza imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga atakwiringira umuziki wonyine ahubwo ngo kwibuka kugira ibindi bashoramo amafaranga ku ruhande ni bumwe mu buryo bwabafasha mu gihe ibigo n’amabanki mu Rwanda ataragirira ikizere ubuhanzi ku buryo babashoramo ayabo.

Muyoboke Alex wabaye igihe kinini mu guharanira inyungu z’abahanzi (Manager) avuga iki kuri iyi ngingo?

“N’ahandi n’ahandi ku isi umuhanzi amafaranga abonye ayashora mu bindi bintu. Akenshi mbwira abahanzi bacu: ese iyo ubonye amafaranga utekereza iki?..tekereza ikindi kintu ushobora gukora kikaba cyakubyarira inyungu kigufashe mu muziki”

ZA NDURU SERIES, MUYOBOKE ALEX YINJIYE MURI CINEMA, JUDITH UMUGORE WA SAFI,  PARU - YouTube

Muyoboke Alex wabaye igihe kinini mu guharanira inyungu z’abahanzi (Manager)

Ubuhanzi bukozwe kinyabwuga ntakabuza ko butatunga nyirabwo. Abakurikiranira hafi ibirebana n’ubuhanzi bavuga ko mu gihe hakiri ibibazo mu bihangano bamwe bakora bidafite umwimerere, kutagura isoko ndetse no kwishora mu biyobyabwenge bikunze kugaragara ngo ari zimwe mu mpamvu zizitira iterambere ry’abahanzi nyarwanda .

Inkuru ya: Denyse Mbabazi Mpambara/RadioTV10 Rwanda

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru