Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe zaniyambajwe na DRCongo ryatangiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Indwanyi z’abacancuro rya Wagner Group, rikomeje gushyirwa ku rutonde rw’imitwe w’iterabwoba n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, bukomeje no gushishikariza ibindi kwemeza iri tsinda nk’umutwe w’iterabwoba, kugira ngo rikomanyirizwe ahantu hose.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye itegero ryemeza ko iri tsinda rikomoka mu Burusiya, ari uw’abacancuro bari mu murongo wa Politiki ya dupigane ya Perezida Vlarimir Putin.

Izindi Nkuru

Umwe mu Bashingamategeko b’u Bufaransa, Benjamin Haddad yagize ati “Urebye aho bakorera hose abacancuro ba Wagner bagenda bakwirakwiza ibikorwa bibi birimo guhungabanya umutekano n’urugomo.”

Benjamin Haddad yakomeje agira ati “Barica bakanakora iyicarubozo. Bakora ubuhotozi, bakanafata bugwate. Batera ubwoba kandi bagakoreshwa mu bikorwa byo kwimakaza umuco wo kudahana.”

Uyu mushingamategeko wo mu Nteko y’u Bufaransa yavuze ko abarwanyi ba Wagner atari abacancuro nk’abandi basanzwe bajyanwa n’amafaranga ahubwo “bagendagenda hose, bakava muri Mali bakajya muri Ukraine bagiye gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubushotoranyi bya Perezida Putin bibangamira Demokarasi yacu.”

Abayobozi b’u Bufaransa kandi bashinja iri tsinda kuba ryaratobeje imigambi y’u Bufaransa mu Burengerazuba bwa Afurika byumwihariko muri Mali.

Benjamin Haddad yavuze ko yizeye ko uyu mwanzuro wafashwe n’Inteko yabo, uzabera urugero ibindi Bihugu binyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burari, byo gushyira Wagner mu mitwe y’iterabwoba.

Perezida Volodymyr Zelenskyy w’Igihugu cya Ukraine gihanganye n’u Burusiya, yoherereje ubutumwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ayishimira kuba yafashe iki cyemezo, asaba Ibindi Bihugu kugenza nk’u Bufaransa.

Iri tsinda rya Wagner rifite abarwanyi biyambajwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo guhanga n’umutwe wa M23, ndetse no mu gihe iki Gihugu cyari gikomeje kuvuga ko kiteguye gushoza intarambara ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame yigeze kugaruka kuri aba bacancuro ba Wagner biyambajwe na DRC, avuga ko bizatuma ibintu birushaho kuba bibi.

Mu butumwa yatanze tariki 09 Murarama uyu mwaka, Perezida Kagame yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanemeye ko aba bacancuro koko bari muri iki Gihugu, yavuze ko bagiye mu bikorwa gutoza abasirikare ba FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru