Jacques Tuyisenge usanzwe ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC akaba ari na Kapiteni w’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, arizeza ko ubu ameze neza ku buryo imikino nisubukurwa azagaruka mu kibuga.
Inkuru dukesha urubuga rwa APR FC, ivuga ko ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2021 aho yagarutse ku mvune ye amazemo iminsi yanatumye atabasha gutangirana n’abandi imikino ya shampiyona imaze gukinwa imikino 11.
Yagize ati “Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, Ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza.”
Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ukuntu akumbuye gukina cyane ko ngo umupira w’amaguru ari bwo buzima bwe gusa avuga ko imvune yari yagize itamwemereraga kugira cyo akora.
Yagize ati “Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero n’iyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, n’uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose ntakina.”
Uyu rutahizamu kandi w’Ikipe y’u Rwanda, yavuze uko abona shampiyona y’icyiciro cya mbere y’uyu mwaka imeze.
Yagize ati “Shampiyona y’uyu mwaka irakomeya cyane kandi imeze neza cyane kuko urebye amakipe hafi ya yose yariyubatse kandi neza.”
Jacques Tuyisenge yavunikiye mu mukono APR FC yari yakinnyemo na Etoile du Sahel tariki 16 Ukwakira 2021 mu mikino ya CAF Chapions League.
RADIOTV10