Jado Castar yagabanyirijwe igihano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yakatiwe amezi umunani nyuma yo kujuririra igifungo cy’imyaka ibiri yari yakatiwe ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar usanzwe ari Umunyamakuru, yari yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbute rwa Gasabo.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, Urukiko Rukuru rwaburanishije ubu bujurire, rwasomye icyemezo, rumukatira gufungwa amezi umunani.

Jado Castar wahamijwe ibyaha yakoze ubwo yari Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, yari aherutse gutakambira Urukiko Rukuru arusaba gutanga amande aho gukatirwa gufungwa.

Mu iburanisha ryabaye mu mpera za Mutarama 2022, Jado Castar yongeye kwemerera Urukiko Rukuru ko icyaha ashinjwa akemera, ndetse ko kuva yafatwa atigeze agihakana, akavuga ko atigeze agora inzego z’ubutabera, agasaba ko yagabanyirizwa igihano.

Icyo gihe yari yabwiye Umucamanza ko ibyo yakoze byose yabitewe “n’urukundo nkunda igihugu cyanjye, nagira ngo ikipe y’igihugu izitware neza mu marushanwa twari twateguye kandi bwari n’ubwa mbere Igihugu cyacu kigize ayo marushanwa.”

Yakomeje asaba Urukiko gukurirwaho igihano cy’igifungo, ahubwo agatanga ihazabu kuko na yo iri mu bihano biteganywa n’itegeko kuri iki cyaha.

Jado Castar watawe muri yombi tariki 20 Nzeri 2021, bivuze ko amaze amezi atandatu afunze, akaba asigaje amezi abiri, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi umunani yakatiwe uyu munsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru