Monday, September 9, 2024

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza  wari wungirije ariwe  Pablo Morchón atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we, banatangaza uzamusimbura ariwe Jamel Eddine Neffati.

Jamel w’imyaka 32, n’umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona nk’uko inkuru iri kurubuga rwa APR FC ibivuga.

Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Jamel Eddine Neffati yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya  Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

APR FC yashyizeho umutoza mushya - Kigali Today

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication  physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite  impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

APR FC yashyizeho umutoza mushya - Kigali Today

Jamel Eddine Neffati yitezwe kwakirwa muri APR FC

Umutoza uzungiriza Adil muri APR FC yageze mu Rwanda - Ibisigo - Amakuru  ashyushye

Paul Morchon wari umaze umwaka muri APR FC yazinzwe utworoshye

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts