Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yongeye kunenga amahanga yatereranye Abatutsi, Jenoside igategurwa, ikarinda ishyirwa mu bikorwa arebera ntagire icyo akora kandi byarashobokaga ko yakumirwa.
António Guterres yabitangaje mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda n’Isi yose binjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko Isi yose yifatanyije mu guha icyubahiro Miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati “Duhaye icyubahiro abishwe kandi twifatanyije n’abayirikotse mu kwiyubaka no kwigira kandi twibuka ugutsindwa kwacu nk’amahanga.”
Yakomeje agira ati “Jenoside ntabwo yabayeho ku bw’impanuka cyangwa ngo ibe itarashoboraga gukumirwa, yateguwe ndetse inonosorwa inashyirwa mu bikorwa abantu barebera.”
Yanenze uburyo ibikorwa byo gutoteza Abatutsi ndetse byabaga ndetse bivugwa mu makuru ariko amahanga akabitera umugongo.
Yagize ati “Hari byinshi byashoboraga gukorwa ariko ntacyakozwe, nyuma y’iki gihe cyose turacyafite ipfunwe.”
Yaboneyeho kuvuga ko nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi, abatuye Isi bakwiye kwamaganira kure urwango ahubwo bagashyira imbere ubumwe.
Yanavuze ko Ubutabera mpuzamahanga bwagize uruhare mu kugaragaza ko umuco wo kudahana udafite icyicaro mu Isi kuko Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwaciriye amanza bamwe mu bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati “Kandi byatweretse uburyo ubutabera bugira uruhare mu kuzana amahoro arambye.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda uyu munsi ni urugero rudashidikanywaho rw’uburyo ikiremwamuntu cyakira inkovu z’ibikomere bikomeye ndetse no kuva mu mwijima ukiyubaka ukaba umuryango ushikamye.”
Yanagarutse kandi ku buryo ubu u Rwanda ari Igihugu gitanga ingero mu nzego zinyuranye nko kuba ruza imbere mu buringanire bw’abagore n’abagabo by’umwihariko ubu Inteko Ishinga Amategeko ikaba igizwe n’abagore bagera muri 60%.
Ati “U Rwanda kandi ni Igihugu cya kane gitanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro rukemera gushyira mu ngaruka abasirikare barwo mu gukura abandi mu majye na bo ubwabo banyuzemo.”
António Guterres yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yatumye ikiremwamuntu kigomba guhora gitekereza uruhare cyagira mu guharanira amahoro n’umutekano.
RADIOTV10