Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

radiotv10by radiotv10
07/04/2022
in Uncategorized
0
Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

Antonio Guterres

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yongeye kunenga amahanga yatereranye Abatutsi, Jenoside igategurwa, ikarinda ishyirwa mu bikorwa arebera ntagire icyo akora kandi byarashobokaga ko yakumirwa.

António Guterres yabitangaje mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda n’Isi yose binjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Isi yose yifatanyije mu guha icyubahiro Miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Duhaye icyubahiro abishwe kandi twifatanyije n’abayirikotse mu kwiyubaka no kwigira kandi twibuka ugutsindwa kwacu nk’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Jenoside ntabwo yabayeho ku bw’impanuka cyangwa ngo ibe itarashoboraga gukumirwa, yateguwe ndetse inonosorwa inashyirwa mu bikorwa abantu barebera.”

Yanenze uburyo ibikorwa byo gutoteza Abatutsi ndetse byabaga ndetse bivugwa mu makuru ariko amahanga akabitera umugongo.

Yagize ati “Hari byinshi byashoboraga gukorwa ariko ntacyakozwe, nyuma y’iki gihe cyose turacyafite ipfunwe.”

Yaboneyeho kuvuga ko nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi, abatuye Isi bakwiye kwamaganira kure urwango ahubwo bagashyira imbere ubumwe.

Yanavuze ko Ubutabera mpuzamahanga bwagize uruhare mu kugaragaza ko umuco wo kudahana udafite icyicaro mu Isi kuko Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwaciriye amanza bamwe mu bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Kandi byatweretse uburyo ubutabera bugira uruhare mu kuzana amahoro arambye.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda uyu munsi ni urugero rudashidikanywaho rw’uburyo ikiremwamuntu cyakira inkovu z’ibikomere bikomeye ndetse no kuva mu mwijima ukiyubaka ukaba umuryango ushikamye.”

Yanagarutse kandi ku buryo ubu u Rwanda ari Igihugu gitanga ingero mu nzego zinyuranye nko kuba ruza imbere mu buringanire bw’abagore n’abagabo by’umwihariko ubu Inteko Ishinga Amategeko ikaba igizwe n’abagore bagera muri 60%.

Ati “U Rwanda kandi ni Igihugu cya kane gitanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro rukemera gushyira mu ngaruka abasirikare barwo mu gukura abandi mu majye na bo ubwabo banyuzemo.”

António Guterres yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yatumye ikiremwamuntu kigomba guhora gitekereza uruhare cyagira mu guharanira amahoro n’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 15 =

Previous Post

Kwibuka abishwe muri Jenoside ni igihango si umuhango- Bamporiki

Next Post

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu Kwibuka28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.