Monday, September 9, 2024

João Lourenço wahuzaga u Rwanda na Uganda agarutse mu biganiro bya Kagame na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barateganya guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bizayoborwa na João Lourenço muri iki cyumweru.

Ibi biganiro biteganyijwe kuba muri iki cyumweru nyuma y’iminsi u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitameranye neza kubera ibyo Ibihugu byombi bishinjanya.

Ibitangazamakuru binyuranye birimo Jeune Afrique n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byemeza ko ibi biganiro bihuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi, biteganyijwe muri iki Cyumweru hagati y’uyu munsi ku wa Kabiri n’ejo ku wa Gatatu.

Aba Bakuru b’Ibihugu byombi bagiye guhura nyuma yuko bombi bagiye bagaruka ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi. Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko impamvu mugenzi Tshisekedi akomeje guhimba ibirego ashinja u Rwanda, ari uko yananiwe inshingano ze nka Perezida zo gukemura ibibazo bireba Igihugu cye.

Mu kiganiro yatanze ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangamakuru (RBA) kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bya DRC, agaragaza ko ubuyobozi bw’Iki Gihugu bwakunze kwirengagiza ikibazo cya M23.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibazo cya M23 atari icya vuba ndetse ko inzira zifashishwa mu kugikemura atari zo zikenewe cyane kuko imbaraga za Gisirikare atari zo z’ibanze mu gushaka umuti w’iki kibazo ahubwo ko hakwiye kwiyambaza inzira za Politiki ndetse ko u Rwanda rwakunze kubitangamo inama.

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku kuba ubwo imirwano hagati ya FARDC na M23 yubura, u Rwanda rwari rwabanje kuburira DRC ko hari ibiri gututumba ruyisaba kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Perezida Felix Tshisekedi yakunze gushimangira ko ntagushidikanya ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ndetse ko ari nk’igikoresho cyarwo kugira ngo rubone uko rusahura imitungo y’iki Gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.

Perezida João Lourenço wa Angola ugiye kuba umuhuza mu biganiro bya Kagame na Tshisekedi, ni na we wayoboye ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Perezida Kagame na Museveni aho yari afatanyije na Perezida wa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts