Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

João Lourenço wahuzaga u Rwanda na Uganda agarutse mu biganiro bya Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
05/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
João Lourenço wahuzaga u Rwanda na Uganda agarutse mu biganiro bya Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barateganya guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bizayoborwa na João Lourenço muri iki cyumweru.

Ibi biganiro biteganyijwe kuba muri iki cyumweru nyuma y’iminsi u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitameranye neza kubera ibyo Ibihugu byombi bishinjanya.

Ibitangazamakuru binyuranye birimo Jeune Afrique n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byemeza ko ibi biganiro bihuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi, biteganyijwe muri iki Cyumweru hagati y’uyu munsi ku wa Kabiri n’ejo ku wa Gatatu.

Aba Bakuru b’Ibihugu byombi bagiye guhura nyuma yuko bombi bagiye bagaruka ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi. Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko impamvu mugenzi Tshisekedi akomeje guhimba ibirego ashinja u Rwanda, ari uko yananiwe inshingano ze nka Perezida zo gukemura ibibazo bireba Igihugu cye.

Mu kiganiro yatanze ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangamakuru (RBA) kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bya DRC, agaragaza ko ubuyobozi bw’Iki Gihugu bwakunze kwirengagiza ikibazo cya M23.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibazo cya M23 atari icya vuba ndetse ko inzira zifashishwa mu kugikemura atari zo zikenewe cyane kuko imbaraga za Gisirikare atari zo z’ibanze mu gushaka umuti w’iki kibazo ahubwo ko hakwiye kwiyambaza inzira za Politiki ndetse ko u Rwanda rwakunze kubitangamo inama.

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku kuba ubwo imirwano hagati ya FARDC na M23 yubura, u Rwanda rwari rwabanje kuburira DRC ko hari ibiri gututumba ruyisaba kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Perezida Felix Tshisekedi yakunze gushimangira ko ntagushidikanya ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ndetse ko ari nk’igikoresho cyarwo kugira ngo rubone uko rusahura imitungo y’iki Gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.

Perezida João Lourenço wa Angola ugiye kuba umuhuza mu biganiro bya Kagame na Tshisekedi, ni na we wayoboye ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Perezida Kagame na Museveni aho yari afatanyije na Perezida wa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 14 =

Previous Post

Gatsibo: Abataramenyekana bari kuri moto barashe abantu babiri bahita bacika

Next Post

Bugesera: Yafatiwe muri Gare acikanye Televiziyo yibye aho yakoraga bamusatse bamusangana n’amafaranga

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bugesera: Yafatiwe muri Gare acikanye Televiziyo yibye aho yakoraga bamusatse bamusangana n’amafaranga

Bugesera: Yafatiwe muri Gare acikanye Televiziyo yibye aho yakoraga bamusatse bamusangana n'amafaranga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.