Gatsibo: Abataramenyekana bari kuri moto barashe abantu babiri bahita bacika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bakekwa ko ari amabandi baje kuri moto biyita Abapolisi bakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahooro (RRA), barashe abaturage babiri bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima mu gihe abarashe bahise bacika.

Abaturage bahaye amakuru RADIOTV10, bavuze ko iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 hagati ya saa kumi (16:00’) na saa kumi n’imwe (17:00’) z’umugoroba.

Izindi Nkuru

Aba bantu baje kuri moto, biyataga Abapolisi bakorana na RRA, binjira muri butiki y’umucuruzi bakunze kwita Kadogo bavuga ko bagiye gusakamo magendu, basangamo amacupa ane y’amavuta ya MOVIT bahita bamwuriza moto ngo bajye kumuta muri yombi.

Ubwo bashakaga kujyana uyu mucuruzi, abaturage biganjemo Abamotari babirutsehoho kuko bahise bakeka ko atari Abapolisi, ari na bwo bahise barasa abo baturage babiri.

Aba baturage bahise bahamagara kuri Polisi ya Gicumbi na Gatsibo bababaza niba hari Abapolisi bohereje NyagIhanga, babwirwa ko ntabo.

Abarashwe bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ngarama kuko umwe isaru ryari rikimurimo, batangira kuvurwa n’abaganga bo kuri ibi Bitaro.

Aba bantu babiri barimo uwarashwe mu rukenyerero hejuru gato y’impyiko n’undi warashwe mu itako, nubwo bakomeretse cyane ndetse bakaba bavuye amaraso menshi, ariko abaganga bavuga ko hari amahirwe menshi ko bazakira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko Polisi y’igihugu igiye gukurikirana iki kibazo.

Oswald MUTUYEYEZU
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ayo mabandi nakurukiranwa akanirwe uruyakwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru