• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu

radiotv10by radiotv10
01/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu
Share on FacebookShare on Twitter

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yiyemeje kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda, atangirira uru rugendo mu bice binogeye ijisho birimo Hoteli Cleo Lake Kivu iteye amabengeza yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Abinyujije mu biganiro azajya atambutsa kuri YouTube Channel ye, Miss Jolly yavuze ko uru rugendo atangiye ruzafasha benshi kumenya byimbitse ubwiza bw’u Rwanda bwahogoje benshi ku Isi.

Mu kiganiro cya mbere, Miss Jolly avuga ko yifuje kujya ahantu heza mu Rwanda yari ataragera mu Ntara y’Iburengerazuba, akavugana na sosiyete y’ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere bamwemereye kumuha indege imwerekezayo ku giciro cyiza.

Ati “Bamfashije kugera ku mu gace gateye amabengeza muri Kibuye kuri Cleo Kivu Hotel. Mana yanjye!! Ndifuza kubahamagarira kuzasura aha hantu aho bafite imitangire ya serivisi ntagereranywa. Ni ahantu hahebuje ku bantu bakwifuza kuhagirira ukwezi kwa buki, abifuza kuhakorera ubukwe, inama cyangwa abifuza kuruhuka, ndahabatuye!”

Akomeza avuga ko kuva ku mitangire ya serivisi, ibyumba byaho, amafunguro, ibyo kunywa; byose ni ntamakemwa, ati “Ni ahantu heza cyane niba ukunda ahantu hatuje.”

Muri aya mashusho aherekejwe n’ibihe bidasanzwe Miss Jolly yagize, agaragaramo ari muri iyi hoteli ya Cleo Lake Kivu, atembera mu bice byayo binyuranye birimo mu byumba, ahafatirwa amafunguro, hose hagaragaza umwihariko w’ubwiza bw’iyi Hoteli iherereye mu Karere ka Karongi.

Iyi hoteli kandi iherutse kugendererwa na Perezida Paul Kagame mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko mu bice binyuranye byo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Nyagahene Eugene, Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group irimo n’ishoramari ry’iyi Hoteli, yashimiye Umukuru w’u Rwanda ku bwo kugenderera iyi hoteli ndetse no kunama nziza yagiriye ubuyobozi bwayo.

Miss Jolly kuri Hoteli Cleo yahagiriye ibihe byiza atazibagirwa

Hamwe n’abakozi bamufashije muri uru rugendo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 9 =

Previous Post

Hamenyekanye itariki Bamporiki azagerezwa imbere y’Urukiko

Next Post

Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi…Hari abayobozi bakomeye byababaje

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi…Hari abayobozi bakomeye byababaje

Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi…Hari abayobozi bakomeye byababaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.