Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yiyemeje kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda, atangirira uru rugendo mu bice binogeye ijisho birimo Hoteli Cleo Lake Kivu iteye amabengeza yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Abinyujije mu biganiro azajya atambutsa kuri YouTube Channel ye, Miss Jolly yavuze ko uru rugendo atangiye ruzafasha benshi kumenya byimbitse ubwiza bw’u Rwanda bwahogoje benshi ku Isi.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro cya mbere, Miss Jolly avuga ko yifuje kujya ahantu heza mu Rwanda yari ataragera mu Ntara y’Iburengerazuba, akavugana na sosiyete y’ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere bamwemereye kumuha indege imwerekezayo ku giciro cyiza.

Ati “Bamfashije kugera ku mu gace gateye amabengeza muri Kibuye kuri Cleo Kivu Hotel. Mana yanjye!! Ndifuza kubahamagarira kuzasura aha hantu aho bafite imitangire ya serivisi ntagereranywa. Ni ahantu hahebuje ku bantu bakwifuza kuhagirira ukwezi kwa buki, abifuza kuhakorera ubukwe, inama cyangwa abifuza kuruhuka, ndahabatuye!”

Akomeza avuga ko kuva ku mitangire ya serivisi, ibyumba byaho, amafunguro, ibyo kunywa; byose ni ntamakemwa, ati “Ni ahantu heza cyane niba ukunda ahantu hatuje.”

Muri aya mashusho aherekejwe n’ibihe bidasanzwe Miss Jolly yagize, agaragaramo ari muri iyi hoteli ya Cleo Lake Kivu, atembera mu bice byayo binyuranye birimo mu byumba, ahafatirwa amafunguro, hose hagaragaza umwihariko w’ubwiza bw’iyi Hoteli iherereye mu Karere ka Karongi.

Iyi hoteli kandi iherutse kugendererwa na Perezida Paul Kagame mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko mu bice binyuranye byo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Nyagahene Eugene, Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group irimo n’ishoramari ry’iyi Hoteli, yashimiye Umukuru w’u Rwanda ku bwo kugenderera iyi hoteli ndetse no kunama nziza yagiriye ubuyobozi bwayo.

Miss Jolly kuri Hoteli Cleo yahagiriye ibihe byiza atazibagirwa

Hamwe n’abakozi bamufashije muri uru rugendo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru