Julius Malema yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko P.Kagame ari ‘kugurana amafaranga abimukira’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’ishyaka EFF ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri  Afurika y’Epfo, Julius Malema akomeje gusabwa kubanza kumva impamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira bari mu Bwongereza, mbere yo kunenga iki cyemezo yitiranyije n’ubucuruzi bw’abacakara.

Mu ijambo yavugiye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 ya Demokarasi y’ukwishyira ukizana kw’ishyaka EFF, kuri uyu wa Gatatu, Julius Malema yagarutse ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije gutabara ubuzima bw’abimukira.

Izindi Nkuru

Muri iri jambo, Julius Malema yavuze ko asaba yinginga umuvandimwe we Perezida Paul Kagame “kudakorana n’abari kuzana ubukukoloni bushya.”

Yakomeje avuga ko “Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bubashywe muri uyu Mugabane wacu” ngo  ariko ibyo ari gukorana n’u Bwongereza bimeze nk’ubucuruzi bw’abacakara byabayeho mu myaka yatambutse.

Julius Malema avuze ibi nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Paul Kagame atangaje ko ibyo u Rwanda ruri gukora ari ugutabara ubuzima bw’abantu atari ugucuruza abantu nk’uko bivugwa na bamwe mu banenga iyi gahunda.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown tariki 20 Mata, Perezida Kagame yagize ati “Byaba ari ari amakosa kuba abantu bahita banzura bati ‘Urabona u Rwanda rwabonye amafaranga…’ Ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu. Mu by’ukuri si ko bimeze. Ahubwo turimo turafasha.”

Julius Malema wanenze iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza, yanibukijwe kubanza kumva iki kiganiro cy’Umukuru w’u Rwanda ndetse akabanza akamenya ibikubiye muri ariya masezerano n’impamvu yayo.

Uyu mugabo uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, yakomeje avuga ko iyi gahunda ngo yibutsa ubucakara n’icuruzwa ry’abacakara byabayeho mu bihe byatambutse.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, yavuze ko abantu batari bakwiye kuvuga ko aba bantu bacurujwe kuko batazazanwa mu Rwanda ngo bakoreshwe imirimo y’uburetwa cyangwa indi ibambura agaciro.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu Rwanda, bakomeje kunenga ubutumwa bwa Julius Malema.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yasabye Malema kumva kiriya kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyeshuri ba Watson ubwo yasobanuraga impamvu u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho ya Perezida Kagame asobanura kuri iyi ngingo, Stephanie Nyombayire yagize ati “Ibi ni ibisobanuro byagufasha gukosora ibyo utumva kuri iki kibazo. Kwakira impunzi no gukoresha amafaranga wakiriye mu kuziha ubuzima buboneye mu Gihugu cyabakiriye ni byo bita ubufatanye.”

Umwarimu muri kaminuza Dr Alphonse Mulefu na we yanenze Julius Malema, agira ati “Aratekereza ko gufata Abanyafurika ukabakura mu bigo bacumbikiwemo i Burayi ukabazna mu Gihugu cyo muri Afurika ari ubucakara? Ubanza hari uwinjiriye ibitekerezo by’umuvandimwe wacu akaba ari kubiyobora.”

Uwitwa Serial Tweeper yagize ati “Yaba EFF n’umuyobozi wayo Julius Malema ntibashobora nibura kugaragaza igikwiye gukorwa mbere yo kuvuga ibyo atazi. Rwanda ruri kurokora abimukira bari mu bigo bacumbikiwemo mu Bwongereza.”

Austin Bwira na we yagize ati “U Rwanda nta yindi nyungu rukurikiranye mu bufatanye bwarwo n’u Bwongereza uretse inyungu y’ubumuntu. Ntabwo ari bo ba mbere u Rwanda rugiye kwakira ahubwo uko bigaragara hari abari kunenga iyi gahunda ku nyungu zabo bwite.”

Impuguke mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga akana n’Umushingamategeko muri Sena y’u Rwanda, Evode Uwizeyimana aherutse kuvuga ko bamwe mu bari “gusakuza” bamagana iyi gahunda babiterwa no kuba babuze akazi nk’abanyamategeko bo mu Bwongereza bari kuzunganira aba bimukira mu gihe bari kuzaba bari kwaka ubuhungiro ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryagombaga kuzahabwa ariya mafaranga azakoreshwa mu kuzita kuri aba bimukira igihe bazaba bageze mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru