Minisitiri w’Ingabo wa Botswana yavuze icyatumye agenderera u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kagiso Thomas Mmusi, Minisitiri w’Ingabo wa Botswana wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko basuye u Rwanda kugira ngo barebe uko bakongerera ingufu umubano w’Ibihugu byombi.

Kagiso Thomas Mmusi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko ibiganiro bya ba Minisitiri b’Ingabo ku mpande zombi byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Baotswana mu bya gisirikare.

Minisitiri Kagiso Thomas yagaragaje ko imikoranire y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare ari ingenzi.

Yavuze ko we n’itsinda ayoboye basuye u Rwanda kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uko barushaho gushyigikira ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo tuganire ku mubano w’ibihugu byacu no kureba uko twarushaho kuwutsimbataza.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru