Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ibihugu bihora byigisha Demokarasi n’Ihame ry’Uburenganzira bwa Muntu, na byo ubwabyo bitazi izi ngingo ndetse bikazica nkana, agaruka ku kiganiro kirekire yagiranye n’umuyobozi wo muri kimwe muri ibi Bihugu wamusabye kurekura Paul Rusesabagina, akamwereka ko bidashoboka.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu musangiro wamuhuje n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Rusesabagina wagizwe Intwari n’igitangaza n’abiyita ko bakataje muri Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko uyu Rusesabagina ari we wari uyoboye umutwe wa MRCD-FLN wagiye ukora ibikorwa binyuranye mu Rwanda byanatwaye ubuzima bw’inzirakaranenga z’Abanyarwanda.

Ati “Biratangaje kubona abantu bamaze imyaka amagana bavuga ibi byose by’ubutabera, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi byinshi, rimwe na rimwe baba bari mu kuri kuko biduha amasomo menshi.”

Yakomeje avuga ko aba babibyisha ubwabo na bo babyica nkana, ati “Ariko si no kubyica nkana ahubwo na bo ntibabizi. Babyica nkana kubera abo batekereza ko turi bo.”

Avuga ko ibi byose babiterwa n’agasuzuguro bafitiye Abanyafurika bikabatera kuza gutegeka abayobozi uko bagomba gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ati “Igihe unsuzuguye ntume agaciro nanjye ngomba kukwereka ko ntemeranya nawe. Ngomba kubikwereka. Uko ni ko u Rwanda rumeze kandi no rukwiye kumera yaba uyu munsi no mu bihe bizaza.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari umwe mu bayobozi bo muri ibyo Bihugu waje akamubwira ko agomba gufungura Rusesabagina ariko akamubwira ko ibyo bitari mu nshingano ze.

Ati “Naramubwiye nti ‘ariko ntabwo ndi urukiko’ icyo ni cyo cyambere, icya kabiri ‘ni yo nakoresha ububasha bwanjye nka Perezida byaba ari ukubukoresha nabi, ushobora kunsobanuriraho gato icyatuma mbikora?’ ati ‘uyu agomba kurekurwa’ arongera aravuga ati ‘urabona, urumva ni intwari…urumva…abantu baravuga..urumva…na we ni intwari nkawe…’ avuga njye, ndamubwira nti ‘ntabwo ndi intwari nta nubwo mbikeneye kuyiba. Naranabivuze ubwo twibukaga tariki 07 Mata, ni gute waba intwari mu mateka nk’aya yacu ya Jenoside kandi twaratakaje abantu barenga Miliyoni.”

Perezida Kagame yakomeje iki kiganiro yagiranye n’uwo muyobozi, ati “Ndamubwira nti ‘ni byiza, niba wumva ko agomba kurekurwa [Rusesabagina] bizafatwa bite n’imiryango y’abagizweho ingaruka, abantu bitabye imana kubera imitwe yari ayoboye, nzababwira iki?’ nta nubwo nibura yambwira ati ‘uyu muntu ni umwere’ oya, kubera ko ibimenyetso birigaragaza birimo n’ibyo yitangiye we ubwe [Rusesabagina] kuko avuga ibyo yakoze kandi abihagazeho […] noneho uwo muntu aravuga ati ‘oh oh ese hari n’abagizweho ingaruka, dushobora kujyayo tubasaba imbabazi’ noneho ndondera ndamubwira nti ‘hanyuma abandi baregwa hamwe na we’ kuko baragera muri 20 kandi na bo bemeye uruhare rwabo’ nti ‘ese nzamurekura abo bandi bagume muri gereza hanyuma abagizweho ingaruka tubacecekeshe’ ndamubwira nti ‘ko iwanyu atari uko mubikora kuki ushaka ko njye nkora ibyo umbwira?’.”

Perezida Kagame avuga ko uwo muntu yasaga nk’umubwira ko agomba kubikora ku itegeko rye kubera ko ari bo bagize Rusesabagina igitangaza kubera ko hari uko bifuzaga kugaragaza u Rwanda nko guhindura abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi bakabagira abayikoze.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa
Ni igikorwa ngarukamwaka ariko cyari kimaze igihe kitaba kubera icyorezo cya COVID-19
Perezida Kagame yavuze ko Ibihugu bizi ko bikataje muri Demokarasi na byo bitayizi
Kitabiriwe n’Abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru