Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Matora ya Perezida wa Repubulika, na Madamu we Jeannette Kagame; bakiriya abahanzi batuye mu Karere ka Bugesera nyuma y’uko abihawemo icyifuzo na Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, ndetse aranabagabira.
Nk’uko tubikesha Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye aba bahanzi kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, baratarama nk’uko byari byasabwe na Knowless.
Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, bwagize buti “Kuri iki Cyumweru muri Kibugabuga, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abahanzi batuye muri Karumuna, mu gusohoza isezerano yatanze mu cyumweru gishize mu bikorwa byo kwiyamamaza bya FPR byabereye i Bugesera.”
Ubu butumwa bw’Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi bukomeza bugira buti “Perezida kandi yagabiye inka buri muhanzi.”
Tariki 06 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera, umuhanzikazi Knowless wagaragaje ibyiza byagezweho kubera imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame, yamugejejeho icyifuzo.
Butera Knowless usanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, aho Paul Kagame na we atuye ndetse anafite urwuri, yamusabye ko yazabasura, bakagira umwanya wo kuganira nk’abaturanyi.
Paul Kagame ubwo yatangiraga ijambo rye mu kwiyamamaza, yabanje gusubiza iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Knowless, aho yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Nk’uko bisanzwe, Paul Kagame yahiguye iri sezerano, nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ejo kuri iki Cyumweru tariki 14 yakiriye mu rugo rwe i Bugesera, abahanzi barimo Nkowless ndetse na Tom Close, basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda, bakaba banatuye muri aka Karere ka Bugesera.
Mu bandi bazwi bakiriwe na Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, barimo Ishimwe Clement utunganya umuziki, usanzwe ari umugabo wa Knowless, Tricia usanzwe ari umugore wa Tom Close na we uzwi mu ruganda rw’ubwanditsi bw’ibitabo, Platini P., Nel Ngabo, na Meddy Saleh uzwi mu gutunganya imiziki mu buryo bw’amashusho.
RADIOTV10