Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA
1
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye, yatewe n’amakosa yo kunyuranaho nabi yakozwe n’umushoferi w’imwe muri zo. Iyi mpanuka ibaye hatarashira icyumweru muri aka Karere habaye indi na yo yatewe n’amakosa nk’aya.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yabereye ahitwa Karengere mu Murenge wa Musambira, mu muhanda munini Kigali-Muhanga.

Imodoka zagonganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Hilux Vigo yari mu cyerekezo kiva mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ndetse na Toyota Coaster ya kompanyi ya RFTC itwara abagenzi, yo yavaga mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikabije abantu batatu (3), mu gihe abandi umunani (8) bakomeretse byoroheje, bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo yari irimo abantu bane, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel.

SP Kayigi Emmanuel yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka, yakoze amakosa mu kunyuranaho, akanyura ku modoka yari imuri imbere atabanje kureba imbere, ari bwo yahitaga agongana n’iyi yari itwaye abagenzi yarimo abantu 28.

Yavuze kandi ko uretse ikosa ryakozwe mu kunyuranaho, umushoferi wari utwaye iyi modoka yari ari no ku muvuduko wo hejuru, byatumye atabasha kubona uko ahagaragara ngo abererekere imodoka bagonganye.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu cyumweru gishize, ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025 habaye indi mpanuka muri aka Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, aho umushogeri wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yari ipakiye imyaka, na we yakoraga amakosa mu kunyura ku modoka yari imuri imbere, akaza kugonga imodoka enye azisanze mu mukono wazo.

Nanone kandi muri iyi Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu ntangiro z’uku kwezi tariki 01 Mutarama 2025, habereye indi mpanuka isa n’izi yakozwe n’imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo iwukuye mu Karere ka Gatsibo, nay o yagonganye na Toyota Coaster nyuma yo kunyura ku bindi binyabiziga hakozwe amakosa mu kunyuranaho.

Icyo gihe SP Emmanuel Kayigi yari yatanze inama agira ati “Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Desire says:
    10 months ago

    Uyu muhanda ni muto ukwiye kongerwa pee kdi ubamo imodoka nyishi cyane pee Izi mpanuka zizagabanuka nibura bongereye umuhanda.

    Reply

Leave a Reply to Desire Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Next Post

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.