Kamonyi: Ibyabaye ku bibye sebuja byaburijemo umugambi wabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore babiri bafatanywe ibihumbi 380 Frw bakekwaho kwiba umukoresha wabo, wari uje guhemba abamwubakira inzu mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bafatirwa ku modoka bagiye gutega ngo batahe iwabo kuyinezezamo.

Aba bagabo barimo uw’imyaka 28 n’undi wa 23, bafatiwe mu Mudugudu wa Rogobagoba mu Kagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko uwo bari bibye yiyambaje Polisi y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, wavugaga ko yibwe ibihumbi 380 yari akuye kuri Banki kugira ngo ajye guhemba abamwubakira inzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yagize ati “Nyuma yo kwakira ayo makuru, twakoze igikorwa cyo kubashakisha, mu gitondo cyo ku Cyumweru, muri ako Kagari, kuri kaburimbo haza gufatirwa mu cyuho abasore babiri bari bagiye gutega imodoka bafite cya gikapu.”

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko hakimara gufatwa aba bantu, bahise basakwa, basanganwa ayo mafaranga ibihumbi 380 Frw yari ari mu gikapu, bahita batwa muri yombi.

Aba bagabo babiri, bakimara gufatwa biyemereye ko ayo mafaranga ari ayo bari bibye uwo bakoreraga, ndetse ko bari batashye uwabo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru