Karongi: Abacumbikiwe mu nsengero barashima ariko hari n’ikibazo kibaremereye ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasenyewe n’ibiza bo mu Murenge wa Rubengera bacumbikiwe mu nsengero ebyiri ziri mu Kagari ka Nyarugenge, bashimira uburyo bitaweho bakaba batarigeze bicwa n’imbeho cyangwa inzara, gusa nanone ntibabura kwibaza igihe bazavira muri iri cumbi.

Senyenzi Sylvestre, umwe muri aba baturage, avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, ubuyobozi bwababaye hafi ku buryo batigeze babura icyo kurya n’icyo kunywa.

Izindi Nkuru

Ati “Tukihagera habise batwakira batwereka aho tugomba kuba, hano mu nzu nta mbeho yatwishe, nta nzara itugeraho rwose nta n’uwavuga ngo afite inyota, ku gikoma mu gitondo tuba twagisamuye tugahembuka.”

Icyakora abasanzwe basengera mu rusengero rucumbitsemo aba baturage basenyewe n’ibiza, bavuga ko bafite impungenge zo kutamenya igihe bazongera gusengeramo kuko ubu bari gusengera hanze ngo bigatuma abitabira bagabanuka.

Mukabaryubahe yagize ati “Twabaye twiyeranje dusengera hanze ariko ntabwo tuzi igihe bazamaramo. Imbogamizi ntizabura urabona ni igihe cy’imvura iramutse iguye ntitwaba tugisenze ndetse n’iyo izuba rivuye urabona nk’abana bato ndetse n’abafite intege nke ntibabasha kuryihanganira, ubwo ni ukuvuga ngo hari gusenga abantu bakeya.”

Aba baturage bagaragaza ko kuba batazi igihe bazamara muri izi nsengero, ari ikibazo kuri bo.

Banagaruka ku bindi bibazo bibahangayikishije nko kuba batari hafi y’imitungo yabo nk’imyaka, ku buryo ishobora kwibwa cyangwa ikangizwa.

Mukantwari Jeanette ati “Batugirira vuba bakadusanira bakaduha amabati tugasubira mu icumbi ryacu kubera ko nyine ntabwo hano twazahamara igihe kirekire n’abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko hari ikiri gukorwa kuri ibi bibazo by’abaturage, icyakora ntavuga igihe bizakorerwa.

Agita ati “Hariho harashakwa uburyo iki kibazo cyakemuka ku buryo burambye.”

Aha hantu hacumbikiwe aba bantu basenyewe n’ibiza, kuri site ya Nyarugenge icumbitsemo imiryango 101 igizwe n’abantu 458, bose baba mu nsengero ebyiri.

Barashima ariko bakibaza igihe bazasubirira mu byabo

Ibyo kurya barabifite ntakibazo
Abasengeraga muri izi nsengero basigaye basengera hanze

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru