Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Ikiganiro cya mbere cya Minisitiri nyuma yo kuvugwaho gufungwa akaza kugaragara mu ruhame amwenyura

radiotv10by radiotv10
24/05/2023
in BASKETBALL, MU RWANDA, POLITIKI, SIPORO
0
Ikiganiro cya mbere cya Minisitiri nyuma yo kuvugwaho gufungwa akaza kugaragara mu ruhame amwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ibyacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ko Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yaba yatawe muri yombi, yaje kugaragara mu ruhame yitabiriye umukino wa Basketball, yarebanye akanyamuneza, ndetse anatanga ikiganiro cyagarutse ku bufatanye bwa NBA Africa na Guverinoma y’u Rwanda.

Kuva mu ijoro ry’igicuku ryo hirya y’ejo hashize, ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Twitter, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watawe muri yombi, ngo nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira indonke.

Aya makuru yarakomeje kugeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, aho abakoresha uru rubuga rwa Twitter, bageze aho bakanatobora, bakavuga ko uwafashwe ari Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwaje guhakana aya makuru, ruvuga ko nta Minisitiri wo mu Rwanda watawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yagize ati “Ni ibihuha, nta Minisitiri wafatiwe muri Hoteli.”

Uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju wavugwagaho aya makuru y’ibihuha, yaje no kugaragara mu mukino wa gicuti wa Basketball wahuje ikipe y’irerero rya NBA Africa ndetse n’ikipe yo mu Rwanda ya Espoir BBC, wabereye mu ishuri rya LDK ryo mu Mujyi wa Kigali.

Aurore Mimosa Munyangaju yari kumwe n’abandi bayobozi bari bitabiriye uyu mukino barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, ndetse n’Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams.

Munyangaju warebye uyu mukino bigaragara ku maso ko yishimye nkuko akunze kugaragara, yanatanze ikiganiro nyuma yawo, yahaye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, cyagarutse ku bufatanye bwa NBA Africa na Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko iki kibuga cyakiniweho uyu mukino, ari imwe mu mbuto z’ubu bufatanye, kuko cyubatswe ku bufatanye bwa FERWABA na NBA Africa.

Ati “Ni muri gahunda yo kubaka ibikorwa remezo kugira ngo abana bakiri bato bashobore kuba babigeraho batishyuye, bikaba aho batuye, ariko byumwihariko hano muri iri shuri bimaze gufasha abana batari bacye.”

Yakomeje avuga ko ibi bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi bifuza kuba abafatanyabikorwa muri siporo yo mu Rwanda, kugira ngo hakomeze kuboneka ibikorwa nk’ibi bizamura impano z’abana b’u Rwanda.

Ni ikiganiro Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yatanze, adategwa, akomeye ku isura ndetse bigaraga ko ntakibazo na gito afite dore ko yari yiriwe avugwaho amakuru y’ibihuha ko yatawe muri yombi na RIB.

Yagaragaye muri uyu mukino amwenyura

Yaganiraga n’abandi banyacyubahiro bari bawitabiriye
Umukino urangiye yaganiraga na no bishimira uko umukino wagenze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Karongi: Abacumbikiwe mu nsengero barashima ariko hari n’ikibazo kibaremereye ku mutima

Next Post

DRCongo: Ibyabaye ku muryango w’abantu barindwi byateye agahinda benshi

Related Posts

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

by radiotv10
11/07/2025
0

President Paul Kagame has been honored with an award by the World Health Organization (WHO) for his leadership in advocating...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Ibyabaye ku muryango w’abantu barindwi byateye agahinda benshi

DRCongo: Ibyabaye ku muryango w’abantu barindwi byateye agahinda benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.