Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi batujwe mu mudugudu w’icyitererezo w’inzu zigeretse, baravuga ko imyotsi ibarembeje, ndetse no mu gihe cy’imvura, amazi yisuka aho batekera.
Aba baturage batujwe muri izi nzu nyuma yo kwimurwa ahakorerwa ubuhinzi bw’icyayi, gusa bavuga ko ibikoni byazo byubatse nabi, kuko inzira zisohora imyotsi zitayisohora, ku buryo iyo bacanye ikwira mu nzu yose.
Umwe yagize ati “Iyo ducanye imyotsi iratwica. Inzira z’imyotsi niba zubatse nabi cyangwa zarazibye ntawe ubizi, umwotsi urasakara hose mu byumba no muri salo hose ujyamo.”
Uretse ikibazo cy’imyotsi, aba baturage banavuga ko bitewe n’imyubakire y’izi nzu, ahagana nko ku ibaraza mu gihe cy’imvura amazi agera aho bacanira, ku buryo hari ababura uko bateka.
Nzabonimpa Chantal “Ibikoni baduhaye ni hanze, iyo utetse imvura ikagwa irakunyagira.”
Nyuma yo kugaragariza ubuyobozi iki kibazo, bavuga ko bahawe inama yo gutekesha amakara kugira ngo umwotsi ugabanuke, ariko nanone bamwe bakavuga ko batabasha kuyigondera kubera ubushobozi buke
Nzabonimpa akomeza agira ati “Naba nabuze icyo ndya nkajya kugura umufuka w’amakara se nawigondera? Nk’ubu mvuye gukorera igihumbi kimwe kandi ndahita nkiguramo kawunga, ubwo se amakara urumva yavahe?”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Karongi, Niragire Theophile avuga ko kubaka ibikoni mu nzu, byakozwe mu rwego rwo kurondereza ubutaka, ariko ko nyuma yo kubona iki kibazo hageragejwe uburyo butandukanye burimo no guha aba baturage amashyiga arondereza.
Ati “Twageze aho tujya gusura indi midugudu yubatswe ahandi mu bice bitandukanye by’Igihugu batwereka uburyo twavugurura, batwereka uburyo dushobora kuvugurura imiterere ya kiriya gikoni mo imbere ku buryo shemine yazamura umwotsi ntiwujyane mu nzu mo imbere.”
Hashize imyaka itatu aba baturage batangiye kugaragaza iki kibazo gituma zimwe nzu zaramaze kuba umukara kubera imyotsi idasohoka ahubwo igakwira mu nzu.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
umuturage ntagomba gutura aho atishimiye. Ku bufatanye na community/umuganda ubuyobozi bumwubakire ku isambu ye, inzu yarimo ntizabura uyituramo dore ko iriya midugudu ari iyo kureberaho imiturire ikwiye ariko si agahato kuko umuturage afatanije na Leta. murakoze