Dosiye y’ikirego cya Barikana wari Umudepite uregwa gutunga intwaro yazamuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri Eugene Barikana ukurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Eugene Barikana nyuma yo gusanganwa intwaro zirimo Grenade ndetse na magazine y’amasasu y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Izindi Nkuru

Barikana yatawe muri yombi tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’uko yeguye ku mwanya w’Umudepite yari amazeho igihe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutaye muri yombi uyu munyapolitiki, yakorewe Dosiye; ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo buyishyikirize Urukiko rubifitiye ububasha.

Mu kwisobanura kuri izi ntwaro yafatanywe, Hon. Eugene Barikana yavuze ko yazitunze ubwo yabanaga n’abasirikare, aho batandukanyiye, yibagirwa kuzibasubiza.

Barikana wari umaze imyaka 11 ari Umudepite, kuko yinjiye mu Nteko muri 2013, yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’u Rwanda nko kuba yarabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe cy’imyaka 10 [2003-2013], ndetse akaba yaranabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, kuva mu 1999 kugeza muri 2001.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA AKURIKIRANYWEHO

ITEGEKO N° 56/2018 RYO KU WA 13/8/2018 RYEREKEYE INTWARO

Ingingo ya 70: Gutunga intwaro, guhindura ibimenyetso byayo, kwinjiza mu gihugu, gutunda, gucuruza, gukora cyangwa gukwirakwiza intwaro cyangwa ibice byazo

Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose, intwaro cyangwa ibice byazo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri (2) by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru