Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wari umaze iminsi yarabuze nyuma yo kuva mu rugo tariki 01 Mutarama, yabonetse yarishwe, umubiri we warajugunywe mu Kivu mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Nyakwigendera w’imyaka 32 y’amavuko yari atuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Izindi Nkuru

Yari yavuye mu rugo tariki 01 Mutarama 2024 ari kumwe na mugenzi we bajyanye mu bwato berecyeza mu Murenge wa Bwishyura, banyura inzira y’amazi mu Kiyaga cya Kivu, agiye gucuruzayo inyama.

Hari amakuru avuga ko ubwo yavaga gucuruza inyama muri Bwishyura, nyakwigendera yanyuze kuri Banki abikuza andi mafaranga ndetse n’andi yari amaze kugurisha inyama, ubundi asubira mu bwato na mugenzi we bari bajyanye, ariko hazamo n’undi mugabo.

Kuva icyo gihe yarabuze, ndetse aba bagabo bari kumwe na nyakwigendera batawe muri yombi nyuma y’uko umugore we abatanzeho amakuru.

Aba bagabo bikekwa ko ari bo bivuganye nyakwigendera bakamwambura amafaranga yari afite yaba ari ayo yari amaze gucuruza mu nyama ndetse n’andi yari amaze kubikuza kuri banki.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse nyuma y’iminsi ibiri yarabuze, ndetse umurambo we ukaba wajyanywe Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, wavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ku ntandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.

Yagize ati “Ntabwo harasobanuka neza uko byagenze ariko hari abantu babiri bari kumwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rubengera.”

Uyu muyobozi uvuga ko hatahita hemezwa ko aba bantu ari bo bishe nyakwigendera, kuko batabyemereye inzego ziri gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru