Karongi: Uburyo budasanzwe bubafasha kubona umusaruro w’avoka bamwe bafata nk’imitongero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko gushyira uducuma mu biti by’avoka bibafasha kubona umusaruro, mu gihe bamwe mu bahanyura bigendera babifata nk’imigenzo idasanzwe yo hambere.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bavutse bagasanga ubu buryo bwifashishwa n’ababyeyi babo kugira ngo avoka zabo zere, na bo bagakura babikora.

Izindi Nkuru

Aba baturage bavuga ko gushyira agacuma mu giti cy’avoka bituma avoka zidahanuka zidakomeye ndetse bakanabikora kugira ngo igiti cyanze kwera, gitange umusaruro.

Siborurema Clemance ati “Hari igihe voka yanga kwera bigasaba ko umanikamo agacuma batigeze banyweramo, igashoga [kurabya uruyange ruvamo avoka] ugasoroma, ugatara wenda ikangera igashoga ukongera ugatara.”

Undi witwa Nyinawumuntu uvuga ko na we yakuze abona mu rugo iwabo bakoresha ubu buryo, avuga ko bafataga agacuma bagashyiramo umucanga bakuye ku Kiyaga cya Kivu, bakamanika mu giti cy’Avoka.

Ati “Bagashyiragamo mu giti cy’avoka kikizana uruyange, kuva ubwo avoka ntabwo zongeraga guhubuka.”

Aba baturage bavuga ko bakoresha agacuma kataragira icyo kanywerwamo kandi ko abadukoresha bibaha umusaruro ufatika, ku buryo abatabukoresheje avoka zimanura zikiri imiteja.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, Dr Assinapol Ndereyimana avuga ko ubu buryo buvugwa n’aba baturage nta hantu na hamwe havugwa ko bushobora gutanga umusaruro.

Yagize ati “Iby’agacuma nta hantu na hamwe babivuga ku Isi mu bushakashatsi bwakozwe ngo buvuge ngo mujye mugashyiramo, keretse abaye ari indi myizerere runaka ariko icyo mpamya cyo ntabwo wamanikamo agacuma ngo bigire icyo bimara.”

Akomeza agira ati “N’iyo atagashyiramo n’ubundi yari kwera. Ni nka kwa kundi umuntu aba yiriwe asunika nk’ikintu cyanze gusunikika, uje nyuma yakoraho kigahita kigenda akagira ngo ni we ubikoze.”

Dr Assinapol Ndereyimana avuga ko kuba avoka zahunguka zitarera ari ibisanzwe kuko iyi igiti iyo kibonye ibyakijeho kitazabishobora, kirekura bimwe.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru