Haravugwa icyahitanye Umudipolomate ukomeye wa Uganda wapfiriye muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya, Dr Hassan Waswa Ggaliwango yapfiriye i Nairobi aho yari yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera uburwayi.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera Dr Hassan Waswa Ggaliwango, yatangaje ko yapfiriye mu Bitaro yari yajyanywe kuvurizwamo ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma yuko ubuzima bwe bwari bugeramiwe.

Izindi Nkuru

Nyakwigendera Dr Hassan Waswa Ggaliwango yari amaze igihe afite uburwayi bw’ibibazo byo gutera k’umutima ari na bwo bwari bwatumye ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro byihariye bya Mulago aho yanaguye.

Mbere yuko agirwa ambasaderi wa Uganda muri Kenya, Dr Hassan Waswa Ggaliwango yabanje kuba umuyobozi mukuru ushinzwe imari mu Bunyamabanga bw’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM/ National Resistance Movement)

Yanabaye Komiseri mukuru w’Akarere ka mbale, akaba yari na nyiri ishuri ryishumbye rya Mbale Progressive secondary school.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru