Karongi: Ubwoba bwatashye abaturage ubwo babonaga imodoka itwara abagenzi iri gukongoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo abaturage babonaga imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya RITCO iri gushya ubwo yari igeze i Karongi, babanje kwikanga ko yaba ihiriyemo abagenzi, ku bw’amahirwe basanga ntawahiriyemo.

Iyi modoka ya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO, yahiye ubwo yari igeze i Rubengera mu Karere Karongi yerecyeza mu Karere ka Rusizi.

Izindi Nkuru

Bamwe mu babonye iyi modoka iri kugurumana, babanje kugira igishyika ko yaba ihiriyemo abantu ari na bwo bamwe batangiraga gutabaza inzego, na zo zihutira kuhagera ariko zisanga yamaze gufatwa n’umuriro mwinshi.

Aba baturage baje kumenya ko nta muntu wahiriyemo kuko ubwo yatangiraga gushya, abari bayirimo bahise bayisohokamo gusa abenshi baburiyemo ibyabo kuko bihutiye gukiza amagara.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa bus, yahiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) ubwo yari igeze ku cyapa cya cya Rubengera irimo gukuramo abantu, itangira gushya, abari bayirimo bihutira kuyivamo vuba na bwangu.

Umwe mu bari bayirimo yavuze ko ikibazo cyaturutse ku mapine kuko bumvise atangiye kunuka no gucumba umwotsi bagatangira gukiza amagara bamwe banaca no mu madirishya.

Uyu muturage avuga ko yasimbukiye mu idirishya akagwa hasi kuko abantu benshi basohokaga bamwe banyura mu muryango abandi bashaka aho banyura ngo badahiramo.

Yagize ati Nabonye abantu ari benshi bari kubyigana ndasimbuka ngwa nicaye, navunitse umugongo n’akaboko.

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, zaje gutabara, zahageze iyi modoka yamaze gukongoka kuko umuriro wari mwinshi cyane.

Iyi modoka yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru