Umutekano ubererekeye uwundi: APR itsinze Police ihita itwara shampiyona ya gatatu yikurikiranya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Shampiyona z’imyaka ibiri yabanje bacyegukanye nta kipe ibashije kubakora mu ijisho. Kuri iyi nshuro bwo bagitwaye bahanganye na Kiyovu Sports na yo yakinnye umukino uyu munsi. Nta bandi ni APR FC; ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2021-2022, kibaye icya gatatu itwaye yikurikiranya.

APR FC itwaye igikombe nyuma yo gutsinda umuvandimwe wayo Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’Umupira wa maguru ya 2021-2022.

Izindi Nkuru

APR FC yatangiye umukino ibizi neza ko gutsinda Police FC ari yo mahirwe yizewe 100% yo kwegukana igikombe, yarangiye isatira bidasanzwe ishaka igitego mu minota ya mbere ndetse ba rutahizamu bayo bakomeze kwisirisimbya imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame ariko ibitego akabikuramo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y’iminota 45’ y’igice cya mbere anganya 0-0.

Igice cya kabiri abasore ba APR FC bagarutse mu kibuga bakomeza gusatira bashaka igitego ndetse babigerageza ariko bikanga.

Bari gusatira iminota 50’ y’umukino APR yabonye koroneri zigera muri eshatu ariko ba myigariro ba Police FC bakagarura imipira, umwe mu mipira bagaruye wazanzw Mugisha Gilbert ahagaze neza ahita atera ishoti yizibukiriye, Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze, igitego cya mbere kiba kiranyoye.

Abasore ba APR bagaragazaga inyota y’ibitego, bakomeje gusatira mu buryo budasanzwe ariko iminota 90’ y’umukino irangira itarabasha kongera kunyeganyeza incundura za Police FC.

Mu minota 4’ y’inyongera Faustin Usengimana wa Polic FC yagaruye umupira usanga Mugisha Gilbert nanone ahagaze neza ahita yizibukira atera ishoti riremereye, umupira uruhukira mu ncundura z’izamu ryari rihagazemo Bakame.

Ibitego byombi byatsinzwe na Mugisha Gilbert AKA Barafinda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru