Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Fulgence Kayishema ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu bashakishwaga cyane, akaba yarafatiwe muri Afurika y’Epfo, nyuma y’umunsi umwe yahise agezwa imbere y’Urukiko rwo muri iki Gihugu yafatiwemo.

Fulgence Kayishema akurikiranyweho kugira uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko akaba akekwaho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

Izindi Nkuru

Hirya y’ejo hashize, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu gace ka Paarl.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi, Kayishema Fulgence ubu ufungiye ahitwa Pollsmoor, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Reuters ivuga ko yabonye inyandiko iriho ibirego bishinjwa Kayishema n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo, itangaza ko yabonye ashinjwa ibyaha bitanu birimo bibiri by’uburiganya.

Ni ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano mu gusaba ubuhunzi muri Afurika y’Epfo, aho Ubushinjacyaha bw’iki Gihugu bumushinja kuba yaravuze ko afite ubwenegihugu bw’u Burundi ndetse no kwiyita izina ritari ryo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko iri buranisha ryasubitswe, rikimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 02 Kamena 2023.

Ubwo yavanwaga mu Rukiko, Kayishema yabajijwe n’umunyamakuru niba hari icyo yavuga ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi niba hari n’ubutumwa yaha abayirokotse, asubiza asa nk’ubaza ati “Icyo navuga? Ndihahanganisha ku byo twumvise byabaye.”

Amafoto yagiye hanze, ubwo uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari mu rukiko, yagaragaye afite igitabo cy’ijambo ry’Imana.

Ikinyamakuru Alarabiya.net cyagagaraje ifoto y’uyu mugabo ukekwaho kuba umwe muri ba ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu cyumba cy’Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana ryanditseho ijambo ‘Yezu/Yezu’.

Biteganyijwe ko Kayishema kandi azoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside akekwaho, aho Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yatangaje ko azoherezwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Ubwo yari mu cyumva cy’Urukiko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru