Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze gufata intera muri aka gace, kizaba cyakemutse.

Ni nyuma yuko bamwe mu batuye muri iyi santere ya Videwo mu nkengero za Kaminuza y’u Rwanda mu Murenge wa Gahini, batatse iki kibazo cy’ibura ry’amazi.

Bavuga ko kubera ibura ry’amazi, aba baturage bayobotse ibishanga cyangwa bakagura amazi ahenze kuko ijerekani igura hagati ya 300 Frw na 400 Frw.

Uwitwa Dusabimana Samuel ati “Usanga tujya kuvoma kuri Muhazi. Kunywa amazi atujuje ubuziranenge ugasanga dukuyemo uburwayi.”

Nyiranzirababyehi Enatha na we yagize ati “Iyo tubyutse tujya gushaka amazi abana bakererwa kujya kwiga, n’imirimo yindi yo mu rugo iradindira iyo tudafite amazi hafi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko hari umushinga uri gukorwa w’umuyoboro uri gukorwa uzakemura iki kibazo.

Yagize ati “Hariya hari ibigega iruhande rwa Kaminuza, ni na ho hazaba hari isooko izajya itanga amazi ku bandi baturage ba Gahini. Icyo tubizeza rero mu gihe kitarenze amezi atandatu ni uko ariya mazi azaba agera ku baturage bose, ku baturage ba Gahini, Rukara, Murundi. Ubwo abaturage bategerezanye amatsiko kandi twababwira ngo bashonje bahishiwe.”

Muri aka Karere ka Kayonza, abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari ku kigero cya 84,4% ni ukuvuga abagerwaho n’amazi meza badakoze urugendo rurenze Metero 500.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibarembeje
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yizeje aba baturage ko iki kibazo kigiye gukemuka
Ibigega biri hafi aho bigiye kuzura amazi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + twelve =