Abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bashenguwe no gusanga umurambo w’umukobwa ukiri muto batazi, basanze mu muhanda, aho bikekwa ko yahotowe n’abagizi ba nabi bakagerageza gusibanganya ibimenyetso kuko banahasanze irangamuntu ya nyakwigendera bayicagaguye.
Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Cyabitana mu Kagari ka Nkamba.
Abaturage babonye uyu murambo, babwiye RADIOTV10 ko ari uw’umukobwa ukiri muto uri hagati y’imyaka 18 na 20 y’amavuko ariko ko badasanzwe bamuzi muri aka gace.
Umwe mu bawubonye yagize ati “Twaje duhuruye dusanga umuntu aryamye mu muhanda yubamye, bamukase mu ijosi no ku zuru.”
Uyu muturage avuga ko uyu mukobwa bigaragara ko yari inzobe dore ko banasanze irangamuntu ye muri aka gace.
Mugenzi we yagize ati “Ni umukobwa w’umwana rwose uko bigaragara yari akiri inkumi, yari yubamye, yambaye ubusa, imyenda ye twayitoraguye mu ngarani.”
Aba baturage bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi kuko bagerageje no gusibanganya ibimenyetso.
Undi ati “Imyenda ntayo yari yambaye, bamwishe bamwubika hasi, ntiwabashaga kumenya neza ariko aho bamukoreye isuku umuntu yamubonye ariko n’ubundi ntabwo twamumenye.”
Aba baturage bavuga ko aha basanze uyu murambo bikekwa ko yahiciwe, hasanzwe hateye ubwoba kuko hadatuwe, bagasaba ko hashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kuhacungira umutekano no kuhatunganya hakagaragara.
Umwe yagize ati “Kuva na cyera babanje kujya bahahotorera, kuko dutuye haruguru tukajya twumva induru.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa bayamenye, agasaba abatuye muri aka gace gukaza irondo.
Yasabye abatuye muri aka gace kandi kwirinda kuhakorera ingendo mu masaha akuze, ati “Ntibatindeyo cyane ngo wenda baveyo mu gicuku kuko bigaragara ko ari ahantu habi hatari ingo cyangwa umuntu ahuye n’ikibazo adashobora kubona abahamutaraba.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse n’inzego zishinzwe iperereza zikaba zahise ziritangira.
Yusuf UBONABAGENDA
RADIOTV10