Bamwe mu bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, bavuga ko barembejwe n’urugomo bakorerwa n’abantu batazi bitwikira ijoro riguye ndetse no mu rukerera, ariko bagakeka ko ari abashumba b’inka.
Ibi bivugwa na bamwe mu bafite imirimo itandukanye bakorera mu bice by’inzuri no mu mirima iri mu gishanga cya Kigarama mu Murenge wa Mwili.
Babwiye RADIOTV10 ko muri aka gace, hakomeje kugaragara urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ku buryo kunyura muri aka gace mu masaha ya saa kumi nimwe no mu masaha ya mu gitondo bajya mu mirima no ku masoko, bitagipfa gukorwa.
Nshimiyimana Albert yagize ati “Nka saa kumi n’imwe saa kumi n’ebyiri, ntabwo wabona inzira igucyura, baba bari mu mihanda.”
Aba baturage kandi bavuga n’ingero z’abamaze gukorerwa urugomo muri aka gace ku buryo hari n’abahakuriramo ubumuga kubera gukubitwa n’aba bantu bataramenyekana.
Bikorimana Viateur yagize ati “Baherutse gukubita umuntu bamukuramo ijisho muri iyi minsi. Bamukubitiye hakurya aha bamukuramo ijisho, bagatega abantu bakabakubita.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo cyakumerwa no kuba ubuyobozi bwakaza umutekano w’aha hantu, ku buryo hazanwa inzego z’umutekano zisumbuyeho zikajya zihakora irondo mu masaha agaragaramo uru rugomo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damscene yizeje aba baturage ko umutekano basaba ugomba kuboneka.
Ati “Umutekano ni ngombwa kuba uhari. Ibyasabwa byose kugira ngo umutekano uboneke na byo birakorwa. Icyo twakwizeza abaturage ni ukongera tukaganira tukareba ahaba hari ikibazo, inkomoko yacyo tukagishakira igisubizo. Niba ari ama rondo adakora neza tukayongerera imbaraga.
Tunashishikariza abaturage gutanga amakuru igihe havutse ikibazo, ariko no kumenya abo bantu bashobora guhungabanya umutekano cyangwa abantu bafiteho impungenge zo kuba bahungabanya umutekano abo ari bo kugira ngo na bo bagirwe inama.”
Yavuze ko ubuyobozi bugiye gukorana n’abaturage kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’uru rugomo, ndetse bashakishwe kugira ngo babiryozwe.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10