Bamwe mu batujwe mu mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko inzara ibamereyemo nabi, kuko batagira aho guhinga bagasaba guhabwa ubutaka bwa Leta ngo babuhinge, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bubasaba kwirwariza kuko ibyo bakorewe bihagije.
Bamwe muri aba baturage batujwe muri uyu mudugudu wa Muganza, bakuwe mu gihugu cya Tanzania, abandi bakurwa mu buzima bubi bari babayemo hirya no hino mu Murenge wa Rwinkwavu.
Bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabatekereje ikabaha aho kwegeka umusaya, ariko ikibazo basigaranye n’ikinzira ibarembereje muri izi nzu, kuko badafite aho guhinga, nyamara bakaba babona hari ubutaka bupfa ubusa.
Umwe yagize ati “Niba tubona ubutaka bwa Leta budahingwa, ibisigara bya Leta kandi tugomba kuba twahinga tukabibyazamo ibidutunga, ugasanga ibisambu biri aho ngo ni ibya Leta.”
Undi muturage ati “Perezida yagize neza, ariko abana bagiye kuzagwa mu nzu bonyine tubata twigendera.”
Aba baturage bumvikana bababajwe n’abana babo, kuko ari bo babona bazagirwaho ingaruka zikomeye n’iyi mibereho, ku buryo byazatuma bagira ibibazo by’imikurire y’umubiri n’ubwonko.
Undi muturage ati “Birirwa aha ngaha bazerera mu mudugudu ndetse n’inzara yamukubita akaba yajya ku muturanyi kumwangiririza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, asaba aba baturage kwishakamo ibisubizo kuko ari inshingano zabo nk’abandi baturage bose, ko ibyo guhabwa ubutaka bwa Leta bitashoboka.
Ati “Batujwe na Leta, ibindi na bo bafite inshingano zo gushakisha uko babasha kubaho nk’uko abandi baturage bose bigenda.”
Uyu muyobozi avuga ko ubutaka bwa Leta buvugwa n’aba baturage, bufite icyo bwateganyirijwe, bityo ko bakwiye kubukuraho amaso.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10