Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wari umaranye iminsi agahinda ko kuba umugore we yarahukanye akanga gutaha, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye iwabo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

Uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko bivugwa ko umugore we yari amaze iminsi yarahukanye ndetse ko yari amaze iminsi amusaba gutaha ariko yaramubereye ibamba.

Izindi Nkuru

Nyakwigendera n’umugore we wari waranze gutaha, bari bafitanye umwana umwe.

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, yari yagiye kubana n’umubyeyi we n’umuvandimwe we gusa ngo yari amaze iminsi agaragaza ko afite agahinda kenshi.

Gashayija Benon uyobora Umurenge wa Murundi, avuga ko umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko umuhungu we yari amaze iminsi yigunga ku buryo yagaragazaga ibibazo byinshi.

Uyu muyobozi yagize ati “Nijoro ngo yatashye atinze araza yicara ku rubaraza, mushiki we amubaza impamvu atinjira mu nzu undi aramwihorera.”

Icyakora uyu muhungu yabwiye umuvandimwe we ko yumva aremerewe n’umutima ndetse ko yumva ashaka kujya kuruhuka agahinda ari kugirira mu Isi.

Uyu mushiki we ngo yabibwiye umubyeyi wabo ariko ntiyabyitaho nyamara undi yari afite gahunda yo kwiyambura ubuzima.

Gashayija Benon yakomeje agira ati “Uwo mugabo ngo yahise afata imyenda ye, anafata ishuka yararagaho arangije arasohoka aragenda bagira ngo ni ubusinzi bubimukoresha, babyutse basanga yimanitse mu giti hafi aho.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru