Kayonza: Umuhungu arakekwaho gushuka mugenzi we ngo aze amuhe ubufasha yahagera akamufungirana akamusambanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, haravugwa umusore w’imyaka 25 y’amavuko watawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu ubundi akamuha 5 000 Frw ngo azaryumeho.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo Kageyo.

Izindi Nkuru

Yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe hayeho kiriya gikorwa akekwaho, ubwo umuhungu w’imyaka 16 wasambanyijwe, abivuze kuko byari bikomeje kumugirago ingaruka.

Gusambanya uyu mwana w’umuhungu bikekwa ko byakozwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Kanama ubwo ukekwaho iki cyaha yatumizaga uyu muhungu usanzwe arera abavandimwe be, amubwira ko ashaka kumuha inkunga yo kugira icyo yabahahira.

Ngo yagezeyo ubundi amwinjiza mu cyumba, ahita akururiraho urugi ararufunga ubundi amukuramo imyenda amusambanya mu kibuno.

Ntambara John uyobora Umurenge wa Mwiri, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwaho iki cyaha yashukishije uwo yasambanyije ko azajya amufasha mu kurera abavandimwe be.

Yagize ati Yamushukishije amafaranga amubwira ko azamufasha we n’umuryango we kuko azi ko ari imfumbyi, amusambanya ku gahato.

Iki gikorwa cyabereye mu Muduguru wa Rwisirabo I, Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri tariki 17 Kanama 2022, kimenyekana bucyeye bwaho.

Ukekwaho gusambanywa yabize nyuma yuko akomeje kugira uburyaryate mu kibuno aho yasambanyijwe n’uwo muhungu mugenzi we, ubu akaba ari kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze buhabwa abasambanyijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru