Tuesday, September 10, 2024

Kayonza: Yahishuye icyatumye ajya kujugunya mu ishyamba umurambo w’umwana we aho kuwushyingura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, wapfushije umwana akimubyara, aho kumushyingura akajya kumujugunya mu ishyamba, yasobanuye icyabimuteye.

Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu gihe umurambo w’umwana washinguwe.

Uyu mubyeyi ucumbikiwe kuri Station ya RIB ya Ndego, akurikiranyweho icyaha cyo Guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira giteganywa n’ingingo y’ 130 mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uyu mugore wo mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, yari amaze igihe atwite, aza gufatwa n’inda mu cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2022 ari na bwo yahitaga agana ibitaro bya Rwinkwavu.

Yagezeyo arabyara ariko kuko amezi icyenda atari yakagera, umwana yaje kwitaba Imana akivuka, ndetse ibitaro binamuha umurambo ngo ajye kuwushyingura.

Nyamugore aho kugira ngo ajye gushyingura umurambo w’umwana we, yagiye kuwujugunya mu ishyamba ngo kuko atari kubona awo awuhingutsa kuko ntarabari bazi ko atwite. Gusa ngo hari impamvu yamuteye uyu mutima-gito.

Nkuko byasobanuwe na Karuranga Leon uyobora Umurenge wa Kabare, yavuze ko ubuyobozi bwabajije uyu mubyeyi icyamuteye gukora aya mahano yo kujugunya mu ishyamba umurambo w’umwana yari yibyariye, akavuga ko yari yamubyariye mu ishyamba akaza kwitaba Imana agahitamo kuwujugunyayo.

Karuranga Leon wavuze ko ibi bisobanuro byatanzwe n’uyu mubyeyi bamubaza imbonankubone, akavuga ko umugabo we asanzwe afunze ndetse ko iyo nda y’uwo mwana yari yayitewe n’undi mugabo.

Yagize ati Yatinye kujya kumushyingura ngo abaturanyi batabona ko yari atwite. Yagize ubwoba bwo gushyingura umwana mu Mudugudu kuko yangaga ko abo mu muryango we n’abaturanyi bazamenya ko yari yabyaye mu gasozi, ahitamo kujya kujugunya umurambo mu ishyamba.”

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO No68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 130: Guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira

Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts