Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza- Impundu Kwa Clarisse Karasira wamaze kuba umubyeyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yamaze kwiruka imfura ye n’umugabo we Ifashabayo Sylivain [Dejoie], bakaba bishimiye kuba ababyeyi.

Mu butumwa batambukije ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we, bagaaragaje ibyishimo by’igisagirane byo kuba bibarutse imfura yabo.

Izindi Nkuru

Clarisse Karasira yifashishije ifoto igaragaza ibiganza bye n’umugabo we ndetse n’icy’umwana wabo bibarutse, yagize ati Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango.”

Clarisse Karasira akomeza agira ati “Imana ishimwe, Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi.

Uyu muhanzikazi umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America ari na ho yibarukiye, yavuze ko imihango yo kwakira umwana yakorwaga mu muco nyarwanda ari na izakorwa kuri iyi mfura yabo.

Ati “Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe.”

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Clarisse Karasira yari yakorewe ibirori byo kwitegura umwana yari atwise bizwi nka Baby Shower.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru