Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rukomeje kwigaragambya mu myigaragambyo ifata indi sura, inzego z’umutekano zawukajije ahantu h’ingenzi harimo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragarambyo ikomeje gukaza umurego, yakomeje no kuri uyu wa Kabiri, aho Abanyakenya bakomeje kwamagana umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro, bo bakaba batabikozwa, bavuga ko n’imibereho ikomeje guhenda none kongera imisoro byarushaho kubizambya.

Kuri uyu wa Kabiri nabwo abigaragambya bakomeje kwirara mu mihanda, banahangana n’inzego z’umutekano, aho Polisi y’iki Gihugu yongeye gukoresha uburyo bwo kubatatanya, ibamishamo ibyuka biryani mu maso.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko kugeza ubu inyubako zikorerwamo imirimo ya Leta zirimo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, za Minisiteri, Ibiro by’Umukuru ndetse n’aho atuye, hamazwe kuzengurukwa n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego kuharinda.

Ni mu gihe abateguye iyi myigaragambyo bo bakomeje gusaba abaturage byumwihariko urubyiruko kujya mu mihanda bakamagana gahunda ya Leta yo kongera imisoro ndetse bagashinja Perezida William Ruto ko atakoze ibyo yabijeje ubwo yatsindiraga intebe y’Umukuru w’Igihugu mu myaka hafi ibiri ishize, birimo ko azagabanya ubukene muri iki Gihugu, none akaba ari kuzamura imisoro, mu gihe n’ubundi ubuzima busanzwe buhenze muri iki Gihugu.

Kugeza ubu, bamwe mu bigaragambyaga bakaba batangiye kuririmba indrimo zisaba Ruto kuva ku butegetsi, ndetse iyi myigaragambyo ikaba imaze kugwamo abaturage babiri.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 2 =

Previous Post

Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Next Post

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Related Posts

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Umunyapolitiki Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi ku buyobozi bwa Pierre Nkurunziza, yavuze ko ubwo umubano w’iki Gihugu n’u...

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

by radiotv10
23/05/2025
0

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, ku buryo...

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

by radiotv10
22/05/2025
0

Nyuma yuko Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC akatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato, hazamutse impaka, z’ababishyigikiye...

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

by radiotv10
21/05/2025
0

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashyize mu kihuruko cy’izabukuru, Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca atarageza igihe cyo...

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

by radiotv10
21/05/2025
0

Augustin Matata Ponyo wagize imyanya mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe,...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.